Dr Ngirente yitabiriye imurikagarisha mpuzamahanga ribera Quatar- AMAFOTO

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari i Doha muri Qatar aho yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu imurika mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo rizamara amezi atandatu. 

Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abayobozi banyuranye bo ku rwego rw’isi mu gutangiza iri murika rizasozwa taliki 28 Werurwe 2024.

Iri murikagurisha rigamije  kwishimira umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo no gushyigikira urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere rirambye ku rwego rw’isi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani mu gutangiza iryo murika rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, ibidukikije byiza”.

U Rwanda narwo ruhagarariwe muri iryo murika nk’igihugu cyateje imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo binoherezwa ku mugabane wa Aziya.

Ni imurika mpuzamahanga ryari kuba tariki 14 Ukwakira 2021 rikageza ku italiki 17 Werurwe 2022 gusa riza gusubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi icyo gihe.

Minisitiri w’Intebe kandi yanaboneyeho gusura aho u Rwanda ruzifashisha mu kumurika ibikorwa byarwo, aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara yamugaragarije aho imirimo yo kuhatunganya ihagaze.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -