Gatsibo: Batunguwe no kubwirwa ko batuye mu manegeka

Abatuye mu Midugudu itanu igize  Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Remera ,Akarere ka Gatsibo ,bavuga ko batunguwe no kubwirwa ko batuye mu manegeka.

Nshirimpaka Suaib atuye mu Mudugudu wa Kanyinya kimwe na bagenzi be bavuga  ko batunguwe no kubwirwa ko bashobora kwimurwa aho batuye kandi bo bavuga ko nta kibazo gihari.

Ati “Uyu Mudugudu wa Kanyinya na Byimana, nta kiza na kimwe kiraza,nta nkangu irahaza kuko amazu yacu yegereye umusozi,ubwo tukaba twarabangamiwe no kumva bavuga ko hano hantu twaba turi mu manegeka.

Njye mbona ari imbogamizi zo kuba bakwimura umuntu, bakamukura ahantu hatari ikibazo, bakatujyana ahantu hasenyutse amazu arenga 30, inzu zikaba zaraguye. Ubwo kuva ahantu hari heza,bakakujyana ahantu hari ikibazo , ni ibintu bibangamiy abaturage.”

Uyu avuga ko ubuyobozi bukwiye gushishoza ku cyemezo buzafata ahubwo bakabongerera ibikorwaremezo birimo imihanda n’amashanyarazi.

Undi nawe uvuga ko abangamiwe nuwo mwanzuro yagize ati “Itangazo rigisohoka batubwiye yuko nta wemerewe gusana inzu, n’ushaka kubaka ntabwo abyemerewe. Ni ikibazo, abasore bashaka ahantu ho kuzatura ,turi kumva bavuga za Humure ngo niho tugomba kwimukira, niho ahubwo hari ibizi. Hakunze kwibasirwa n’ikintu cyitwa inkuba,ahantu hejuru. Ntabwo  twajyayo, cyangwa niba bishoboka batwomeke kuri Gitoki,ntabwo twajya ruguru iriya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigabiro,Sebushumba Jean Paul,yabwiye UMUSEKE ko abaturage badakwiye kugira impungenge zijyanye no kwimurwa  kuko basabwe kuba baretse gusana no kubaka, kwimurwa ngo  biracyatekerezwa.

Ati “Akagari ka Kigabiro dufite imidugudu icyenda,imidugudu yagaragajwe ko iri mu manegeka icya rimwe ni itanu.Ariko n’indi midugudu isigaye ine,nayo igiye ifite uduce twagaragajwe ko turi mu manegeka.Iyo Midugudu ituye munsi y’imisozi.”

Akomeza ati “Ntabwo ari ukubimura, abaje kubisobanura,bo bavuze ko gikorwa cyijyanye no gusana no kubaka kizakorwa.Abantu bagomba gutura mu buryo batuyemo.Nta nzu nshya igomba kubakwa, n’igomba gusanwa.Ushaka kubaka, azajya jya aho hagaragajwe ko ari mu miturire.”

- Advertisement -

Amakuru avuga ko hashize iminsi muri uyu Murenge hakozwe ibarura ryakozwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’ikigo Gishinzwe Ubutaka bityo ko ibyavuye muri iryo barura nibitangazwa,  rishobora kubategeka kwimuka kandi ntaho bafite berekeza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW