Gisagara: Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi yapfuye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara, Umumararungu Solange yitabye Imana.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya  12 Ukwakira 2023.

Abasanzwe bakorana na nyakwigendera mu karere ka Gisagara babwiye UMUSEKE ko yari  amaze icyumweru arwaye nyuma yo gukora impanuka ari mu bwogero (douche).

Umwe muri bo yagize ati “Twagize ibyago mugenzi wacu yitabye Imana azize impanuka yo muri douche.

Gitifu Umumararungu amakuru avuga ko yaguye mu bwogero ahita ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu mujyi wa Kigali ari naho yaguye.

Abakoranye na we bavuga ko yari amaze iminsi ari muri koma kandi ko  mu burwayi bwe atigeze yoroherwa.

Nyakwigendera yari umubyeyi  w’abana batatu .

Mbere y’uko ayobora Umurenge wa Kibilizi yabanje kuyobora uwa Ndora,  akaba ari na we mugore rukumbi wayoboraga mu Mirenge igize akarere ka Gisagara.

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW I Gisagara

- Advertisement -