Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rwataye muri yombi Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, mu Karere ka Rulindo, akurikiranyeho gusambanya umwana w’umuhungu.

Ndagijimana Frodouard, yatawe muri yombi tariki 30 Ukwakira, 2023, akurikiranyweho ibyaha bitanu (5).

Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko, RIB ivuga ko akurikiranyweho Gusambanya umwana, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, no Guhimba inyandiko mpimbano.

RIB ivuga ko ukekwaho ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye byo mu matariki y’Ukwezi kwa Nzeri, 2023.

Amakuru avuga ko uriya muyobozi “yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 15. Kugira ngo abigereho yamwijeje ko azamufasha kumuhindurira amazina.”

RIB ivuga ko byarabereye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Gasharu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru ko Gitifu w’Umurenge wa Mbogo Ndagijimana Frodouard yatawe muri yombi ndetse agaruka ku byaha akurikiranyweho n’uko bihanwa.

Ati “Akurikiranyweho ibyaha bitanu bikurikira, gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no guhimba inyandiko mpimbano.”

Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

- Advertisement -

Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo iryo shimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni ebyiri ariko atarenze eshatu.

Icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10.

Icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanwa gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’igihugu, Igifungo nti kijya munsi y’imyaka irindwi ariko ntikirenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imweariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB ivuga ko mu gihe dosiye y’uyu mugabo igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, uyu muyobozi ubu afungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro.

UMUSEKE.RW