Guverinoma yafashe ingamba zikemura ikibazo cya Bisi nke muri Kigali  

Guverinoma yashyizeho ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasohoye kuri uyu wa kbairi tariki ya 3Ukwakira 2023, rivuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafashwe ingamba zitandukanye.

Muri izo ngamba harimo  Kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.

Iyi Minisiteri ivuga kandi  hazabaho gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje.

Ivuga ko  hazifashishwa  bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga kandi ko hagomba gushyirwaho parikingi (Parking), yihariye y’imodoka z’imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo butemewe), abafite imodoka z’imyanya 7 bazizana zikandikwa, zigahabwa ibiziranga zigahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw’agateganyo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Dr. Jimmy Gasore, yabwiye RBA ko habayeho kumvikana kandi  hazabaho gukurikirana izi ngamba.

Ati “ Abo nta biciro turi bubashyirireho, ni ubw’umvikane ariko nkuko bigaragara ni ingamba zo kwifashisha,dushobora kugenda duhinduranya, bitewe nuko twamaze kubona ikibazo.Dufite amakipe y’abakozi bacu, muri gare zose za Kigali,bazajya badufasha gukurikirana, kugira ngo turebe niba hari icyahinduka kuri izo ngamba.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo asaba abemeye gutwara abagenzi gukorera ku mugaragaro kandi ntibishyirireho ibiciro.

- Advertisement -

Iyi Minisiteri ivuga hari gutekerezwa ingamba zizakemura ikibazo mu buryo burambye.

Mu bihe bitandukanye  ikibazo cya bisi cyakomeje kugarukwaho aho bamwe bavugaga ko bamara umwanya munini ku murongo bategereje bisi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW