Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda yasabye ibigo byigenga bicunga umutekano guha imyitozo ya kinyamwuga abakozi babyo kugira ngo barusheho gufatanya n’inzego z’igihugu gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Ibi polisi yabisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023 ubwo hasozwagwa amahugurwa y’ibanze ku nkumi n’abasore 86 batorejwe mu kigo cy’ishuri cya TOPSEC Training Center.

Ni icyiciro cya Kabiri cy’abakozi batojwe amezi atatu bahabwa amasomo ateganywa n’itegeko rishya ryashyizweho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa mu ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano muri Polisi y’igihugu, SP Bernard Gatete, yavuze ko iri tegeko rigamije gufasha ibi bigo gukora kinyamwuga.

Ati “Guhugura abashinzwe umutekano rero ni uguhozaho kuko bituma abakozi bagira ubushobozi bwo gukumira ikintu cyo guhungabanya umutekano mu bushishozi n’ubunyamwuga, bityo bigatuma hafatwa ingamba ziboneye kandi zishingiye ku iyubahirizwa ry’amategeko.”

Yavuze ko iyo abantu bazi ko ahantu harinzwe neza n’abashinzwe umutekano babihuguriwe badashobora kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ati “Guhugura abashinzwe umutekano ntibifitiye akamaro gusa abakozi ahubwo binafasha n’ikigo kwiyubaka no kuzamura izina ryacyo, turizera ko iyi gahunda yo guhugura abakozi hubahirizwa icyo itegeko riteganyaTOPSEC itazayitezukaho mu rwego rwo gukomeza kunoza imitangire ya serivisi ku baturarwanda.”

SP Gatete yashimiye abasoze amahugurwa ku bw’ishyaka, umurava byabaranze abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu buryo bwa kinyamwuga kandi ko kwiga ari uguhozaho.

Ntigurirwa Jean Paul uri mu basoje amahugurwa y’amezi mu kigo gicunga umutekano cya TOPSEC, yavuze ko bishimiye amahugurwa bahawe kuko bayigiyemo ibintu byinshi batari bazi ndetse bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

- Advertisement -

Ati “Aya mahugurwa azafasha byinshi kuba ndi umwe mu bashinzwe umutekano mu Rwanda ni ishema kuri njye, ni ishema ku banyarwanda, nje gutanga imbaraga.”

Uwimana Hillarie nawe ati “Amasomo nigiye hano agiye kumfasha mu mpinduramatwara tugiye kuzana. Icyo tuzanye muri uyu mwuga, ni imbaraga n’ubushobozi n’ubumenyi bw’ingufu z’umubiri.”

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyigenga gicunga umutekano cya TOPSEC Investment Ltd, Mbabazi Mathias, yavuze ko bagiye gukomeza guhugura abakozi babo kugira ngo bajye batanga serivisi kinyamwuga.

Ati ” Uretse ingingo nyamukuru yo gucunga umutekano na bo ubwabo bavamo abantu batyaye bashobora kujya mu muryango nyarwanda bakiteza imbere.”

Yakomeje yizeza abakiriya b’iki go cya TOPSEC Investment Ltd ko bagiye kwishimira serivisi bahabwa kubera ko nta mukozi uzongera guhabwa akazi adahuguwe igihe cy’amezi atatu nk’uko amategeko abiteganya.

Kuva mu 2006 kugeza ubu TOPSEC Investment Ltd ubu ifite abacunga umutekano basaga 3,300  bakorera hirya no hino mu gihugu.

Muri aba bantu 83 basoje amahugurwa yo gukora akazi ko gucunga umutekanomuri TOPSEC Investment Ltd harimo abakobwa 26.

Kuri  ubu mu  Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano  17 bikorera hirya no hino mu gihugu, birimo ibigera kuri bine  biri ku rwego mpuzamahanga.

Abasoje amahugurwa basabwe gukora kinyamwuga
Abahize abandi babishimiwe mu ruhame

Umuyobozi Mukuru wa TOPSEC yasabye abasoje amasomo kuba bandebereho
SP Bernard Gatete yavuze ko Polisi izakomeza gukorana n’ibi bigo

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW