Ibimenyetso icyenda bizakwereka ko ushobora kurwara umutima

Umutima ni igice cy’umubiri gikomeye bisaba kwitwararika kuri cyo ndetse ukacyirinda. Usibye akamaro ugira ko gusunika amaraso uyerekeza mu bice byose by’umubiri, abahanga mu buvuzi bavuga ko wo n’ubwonko ko ari byo moteri y’ubuzima bwa muntu.

Rimwe na rimwe hari ubwo umutima ufatwa n’uburwayi ariko nyirawo ntabimenye.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bimenyetso bitandukanye bishobora ku kwereka ko umutima wawe udatekanye nk’uko tubikesha ibinyamakuru bigaruka ku buzima birimo Healthpep na Webmd.
Ibimenyetso icyenda byakwereka ko ushobora kurwara umutima
1. Guhorana umunaniro ukabije: Inzobere mu buvuzi zivuga ko uwo munaniro ushobora kuba uterwa n’uko umutima uri gukoresha imbaraga nyinshi upompa cyangwa usunika amaraso.
2. Kubabara mu gituza: Kubabara mu gatuza ni ikimenyetso cy’uko inyama ihereye mu gatuza itameze neza.
3. Kubabara mu kuboko: Kubabara ukuboko bi kimwe mu bimenyetso by’uko ushobora kuba urwaye umutima.
4. Kubyimba ibirenge
5. Guhumeka insigane.
6.Kumva umutima udatera neza: Niba ukora ku gituza ukumva umutima wawe uratera cyane ni kimwe mu kimenyetso cy’uko ushobora kuba urwaye.
7.Isesemi, ikirungurira, igogora ritagenda neza ndetse no kubabara igifu:Abantu bamwe na bamwe bakunda kugaragaza ibi bimenyetso mu gihe umutima wabo utangiye kugira ibibazo. Bashobora ndetse no kuruka. Ab’igitsina gore nibo bakunda kugaragaza ibi bimenyetso ugereranije n’abagabo.
8. Kugira isereri byanakuviramo kwikubita hasi: Iyo umuntu agira ikibazo cyo kugira isereri cyangwa akikubita hasi bishobora kukwereka ko umutima utari kubasha kugeza amaraso ku bice biyakeneye.
9.Kubira ibyuya byinshi kandi utari gukora akazi k’imbaraga.
Gusa ikiruta byose ni ukugana kwa muganga mu gihe wumva utameze neza.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW