Kuba Umukristo bisobanura gukurikiza imibereho, imigirire, imico n’inyigisho bya Yesu, wagaragaje urukundo n’ubugwaneza kuri bose udakuyemo n’abamurwanyaga.
Kimwe mu bintu bigoye cyane ni ukumenya uburyo ubana n’uwo wita umwanzi wawe.
Sosiyete ubamo uko byagenda kose ntabwo ushobora kunezeza abantu bose, kandi ntibibaho ko waba inshuti ya bose.
Nubwo bimeze bityo ariko, birashoboka ko ku rwawe ruhande wabana na buri wese amahoro.
Kuba hari ibyo udahuza na mugenzi wawe ntabwo bivuze ko muba abanzi. Mwembi mushobora kuba muri mu kuri ikibazo kigaterwa n’aho buri umwe muri mwe ari kurebera.
Hari ibintu bitatu bishobora kugufasha kubana mu mahoro n’uwo wita umwanzi wawe
Kumusengera
Gusengera Umwanzi wawe ni ikintu gisa n’aho kigoye ariko gifite uruhare rukomeye mu mibanire yanyu mwembi.
Iyo usabiye umuntu, uba wifuza ko Imana imuha umugisha kandi wifuza ko imihundura ikamuyobora kurusha uko wowe wabikora.
- Advertisement -
Ntuzigera na rimwe utekereza ko umuntu ukwanga bimuhesha amahoro. Ni yo mpamvu ukwiye kumusabira umutuzo, ibyishimo n’umunezero no gusobanukirwa kandi ibyo birangira bibaye imbarutso yo kugusaba imbabazi, ukabaho neza ukanubguka inshuti.
Mugirire neza kandi umwubahe
Kugirira neza no kubaha umuntu ukwanga, ni ibintu biranga Umukristo nyakuri kandi w’Inyangamugayo.
Ibi ntibisobanura ko iteka ugomba guhuza n’umwanzi wawe ku ngingo runaka, ariko ugomba kumugirira neza, ntumubuze amahirwe runaka witwaje ububasha umufiteho, by’umwihariko ukamwereka urukundo n’icyubahiro Imana itwereka.
Ukwiye kandi kumusekera bitari ibya nyirarureshwa, kumusuhuza no kumuha umwanya igihe hari icyo ashatse kuvuga.
Niba afite ikibazo mufashe. Musure niba arwaye, niba ashonje umugaburire umwiteho kurusha uko wakwita ku nshuti yawe.
Kumubabarira
Kubabarira umwanzi wawe bishobora kuba ari ingorabahizi ku rwego rwo hejuru.
Nyamara kubabarira ni ingenzi cyane cyo ku Mukristo. Yesu yababariye abamugiriye nabi, kandi adusaba kubikora.
Kumubabarira ntibisobanura ko ushyigikiye ibikorwa bye, ariko bikubohora kwikorera umutwaro w’uburakari n’inzika. Iyo ubabariye uba wigobotoye uburemere bwatewe n’uwakubabaje.
Kugaragariza ineza n’urukundo umwanzi wawe ntabwo bisobanuye ko uri umunyantegenke, ahubwo bisobanura ko ukomeye bihagije.
Mu kumusengera, kumugirira neza no kumwubaha, hamwe no kubabarira, bizatuma wowe ubwawe ubaho utekanye, bikomeze kwizera kwawe hamwe binafashe mugenzi wawe gutera intambwe nziza mu kwizera izamugeza no ku rwego rwo kugusaba imbabazi no kuzibukira guhemuka ukundi.
Haranira kuba itabaza mu buzima bw’umwanzi wawe nk’uko Yesu ari umucyo ku buzima bwawe.
SAMMY CELESTIN / UMUSEKE.RW