Ifata abato n’abakuze: Byinshi ku ndwara ya “Stroke” yica cyane

Isi ya none ihangayikishijwe bikomeye n’indwara ya Stroke, yugarije ibyiciro by’abato n’abakuze. Uretse kuba iza ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica abantu benshi ku Isi, isigira benshi ubumuga bukomeye.

Abahanga mu buzima bavuga ko ikintu cya mbere gitera stroke ari igihe mitsi igaburira ubwonko amaraso iba yifunze kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita “Trombus”.

Uyu ni umubumbe w’amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri ‘cholesterol’ mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z’imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.

Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n’ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.

Iyo ufite ‘Cholesterol’ mbi nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.

Indwara y’umuvuduko w’amaraso benshi bita ‘Hypertension’, uretse kuba iza ku isonga mu kwica abantu benshi ku Isi, ni n’isoko y’ibanze y’indwara zikomeye nka ‘Stroke’.

Bimwe mu bimenyetso bya Stroke

Iyo igice kimwe cy’imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy’umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.

Uwafashwe n’iyi ndwara avurwa bitewe n’urwego igezeho n’impamvu yayiteye aho ahabwa umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy’amaraso ngo gishonge , iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshivhari igihevbiba ngombwa ko umuntu abagwa.

- Advertisement -
Dr Ntaganda Evariste, Ushinzwe indwara zitandura muri RBC

U Rwanda mu rugamba rwo guhashya Stroke

Ku wa 29 Ukwakira 2023 u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Stroke ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyize hamwe twese dushobora guhashya stroke.”

Ni umunsi wizihijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima binyuze mu kigo cya RBC, PSF, Stroke Rwanda Action na Rwanda NCD Alliance.

Dr Joseph Mucumbitsi, Umuyobozi mukuru wa Rwanda NCD Alliance, avuga ko abanyarwanda benshi batarabona amakuru ahagije ku ndwara ya stroke ariyo mpamvu bamwe bajya kwivuza yabajahaje.

Yavuze ko u Rwanda rukeneye miliyoni 381$ mu myaka itanu kugira ngo ruhashye indwara zitandura zirimo na Stroke.

Dr Mucumbitsi yasabye kandi ko inzoga zirimo izahimbwe amazina nka dunda ubwonko, itabi, ibinyobwa birimo isukari nyinshi byarushaho kuzamurirwa imusoro kugira ngo bireke kugarika ingogo.

Ati “Tugasaba ko iyo misoro yinjire niyo yaba 5% bakayashyira mu gukangura imbaga mu kumenyekanisha izo ndwara no kuzivura.”

Joseph Rukelibuga, Umuvugizi w’umuryango utari uwa Leta washinzwe n’abarokotse stroke mu Rwanda (SAR) avuga ko stroke igenda yiyongera mu Rwanda by’umwihariko ikaba isiigaye ifata n’abantu bari mu myaka mito nka 24, 30 na 40.

Ati “Kutagira amakuru bituma abantu batinda kujya kwivuza cyangwa se batabasha kwirinda indwara ya stroke, igikwiriye gukorwa ni ubukangurambaga mu nzego zose kuko stroke ntabwo ari ikibazo cy’umuntu uyirwaye wenyine, ni ikibazo cy’umuryango n’igihugu.”

Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF yabwiye UMUSEKE ko abikorera aribo benshi bahitanwa na stroke abandi ikabasigira ubumuga, ibisubiza hasi umuvuduko w’ubukungu b’u Rwanda.

Avuga ko bafite amahuriro n’amashyirahamwe bifuza kunyuzamo ubutumwa bwo kurwanya stroke kugira ngo hagabanywe igipimo cy’abo ihitana cyangwa isigira ubumuga.

Ati “Twajyaga twumva ngo umucuruzi yikubise hasi arapfa ukumva amagambo adasanzwe ngo bamuroze cyangwa se inkuba yamukubise cyangwa ngo apfuye urupfu rutunguranye, ariko ntibamenye ko ari stroke, ntibamenye ibimenyetso byayo kuko irateguza, turakora ku buryo tubegera.”

Dr Ntaganda Evariste ukora mu Ishami rishinzwe Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), by’umwihariko akaba ashinzwe indwara zitandura, yavuze ko stroke iri mu ndwara zihitana abantu benshi mu gihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iyi ndwara, kuvura abagize ibyago byo kurwara no gukurikirana uko ivurwa.

Yasabye Abanyarwanda kwirinda umubyibuho ukabije kuko uri mu bishobora gushyira abantu mu byago byo kurwara, umunyu mwinshi, inzoga nyinshi no gukora siporo.

Joseph Rukelibuga, Umuvugizi w’umuryango utari uwa Leta washinzwe n’abarokotse stroke mu Rwanda (SAR)

Abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya stroke

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW