Ikimero cya Pamella wa The Ben cyajagaraje Abarundi-AMAFOTO

Abarundi bitabiriye ibitaramo by’umuhanzi The Ben yakoreye i Bujumbura bacitse ururondogoro kubera ikimero cya Uwicyeza Pamella wagiye gushyigikira umugabo we i Bujumbura.

Ni ibitaramo bibiri The Ben yakoreye mu Mujyi wa Bujumbura aho abakunzi b’umuziki b’i Burundi no mu Rwanda bari bakoraniye kuva ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 1 Ukwakira 2023.

Ni ibitaramo byabanjirijwe n’ikitaritabiriwe cyane cyabereye ahitwa Eden Garden ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.

Aha kuri Eden Garden, Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben yazamuwe ku rubyiniro ku busabe bw’abafana.

Yerekeza ku rubyiniro bose bazamuye amajwi bati “Pamella, Pamella, Pamella, Pamella” mu kimero gishinguye si ukwinyonga bararangara karahava!.

Pamella nawe ati “Nishimye cyane uko mwatwakiriye i Burundi, turabakunda cyane. Abarundi n’u Rwanda turi abavandimwe.”

Mu gitaramo cya kabiri The Ben yakoreye mu Kigo cya Gisirikare ahitwa ‘Messe des Officiers” ku wa 1 Ukwakira 2023 nabwo Pamella yongeye guca impaka i Bujumbura.

Muri iki gitaramo The Ben yeretswe urukundo ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Pamella yatunguranye ubwo yasangaga umugabo we ku rubyiniro maze aramusoma abantu bose bavuza induru y’ibyishimo.

- Advertisement -

The Ben ati “Ubu ubaye uwanjye nanjye mbaye uwawe, inyenyeri inyobora”  The Ben yongeyeho ko Pamella ko ari Roho ye.

Uwicyeza Pamella yashimiye Abarundi babakiranye umutima mwiza w’urukundo abizeza ko nibaza mu Rwanda bazabikuba inshuro igihumbi.

Aba bombi bashimiye Abarundi ku bw’urukundo baberetse
The Ben yashimangiye ko Pamella ari Roho Imana yamwihereye
Abarundi batangajwe n’uburanga bwa Pamella
Pamella yashimiye urugwiro Abarundi babakiranye
Abarundi bakomeje gutangazwa n’uburanga bwa Pamella
I Bujumbura Pamella na The Ben bahagiriye ibihe byiza
Pamella ashima mu bwanwa bw’umugabo we

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW