Impaka zishyushye mu Bwongereza ku kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ku wa mbere w’iki  cyumweru rwatangiye gusuzuma  umwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Ababuranira Guverinoma y’Ubwongereza bo basaba ko urukiko rw’ikirenga rwakuraho icyemezo cyafashwe muri Kamena  n’urukiko rw’ibanze  ko gahunda yo kohereza ibihumbi by’abasaba ubuhingiro ruvuga ko binyuranyije n’amategeko ngo uRwanda  “si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo.” 

Muri Kamena 2023,  Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Icyo cyemezo cyakomye mu nkokora umugambi wa Minisitiri w’Intebe , Rishi Sunak wo guhagarika abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto banyuze mu majyepfo y’icyo gihugu.

Kuwa mbere tariki ya 9 Ukwakira 20223, uhagarariye guverinoma y’UBwongereza, James Eadie, yabwiye urukiko rw’ikirenga ko hakenewe ingamba zihamye kandi zikomeye zikumira abashyira ubuzima bwabo mu kaga banyura inzira y’amazi baza mu Bwongereza.

 Icyakora  Raza Husain uhagarariye mu mategeko abimukira  umunani bo mu bihugu bya Syria, Iraq, Iran, Vietnam na Sudani   bavuga ko bafite ibyago mu gihe basubizwa mu bihugu byabo kandi atizeye umutekano wo mu Rwanda.

Abahagarariye abasaba ubuhungiro bo muri Syria,Iraq,Vietnam na Sudan nabo bifuza ko iki cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda cyakwemezwa ko kidakurikije amategeko kuko” Abashaka ubuhingiro bahura n’ibibazo bitanduanye mu Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izaha abimukira bo mu Bwongereza amahirwe yo kubaka ubuzima bushya kandi butekanye.

Indege ya mbere ya Guverinoma y’uBwongereza yari  koherezwa mu Rwanda, yagombaga kugenda muri Kamena umwaka ushize ariko ikaba yarahagaritswe ku munota wa nyuma n’itegeko ryatanzwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, kugeza igihe inzego zose zirebwa n’uyu mwanzuro zizawufataho icyemezo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW