Ingabo z’u Burundi ziravugwa mu bwicanyi bukorerwa Abatutsi i Masisi

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wahuruje amahanga kubera ibikorwa bya kinyamwaswa biri gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo, aho ngo ingabo za Leta [FARDC] n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro bakingiwe ikibaba n’ingabo z’u Burundi bari kwica no kumenesha Abatutsi muri teritwari ya Masisi.

Ni mu gihe umutwe witwaje intwaro wa Nyatura kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023 wigamba ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose muri RDC ukabohereza mu Rwanda.

Umwe mu bayobozi ba Nyatura wiyita General Ignace yavuze ko bambuye M23 ahitwa Kibarizo bakaba bakomeje gukurikira umwanzi, ngo aho bazarambika intwaro hasi “Umututsi amaze gusubira mu Rwanda.”

Mu itangazo umutwe wa M23 wasohoye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, rivuga ko batewe intimba n’ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi, basezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose ababyijanditsemo bakabiryozwa.

Uyu mutwe wabwiye amahanga ko Guverinoma ya Congo yubuye ibitero bishya bigamije gutambamira amasezerano yo guhagarika intambara.

Wavuze ko FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS, CODECO, PARECO, Mai-Mai, abacanshuro b’abazungu n’imitwe y’urubyiruko rwahawe intwaro bari kuyigabaho ibitero bafashijwe n’ingabo z’u Burundi zoherejwe i Masisi.

Umutwe wa M23 wasabye umuryango wa EAC gusobanura uburyo ingabo z’u Burundi zoherejwe kugarura amahoro zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’indi mitwe ishyigikiwe na FARDC.

M23 yavuze ko ubwicanyi, gutwikirwa no kwirukana ku butaka bw’abasekuru bikomeje gukorerwa Abatutsi batuye i Mushaki, Karuba, Kirolirwe, Kitshanga n’ahandi muri Masisi

Ibyo bice byagenzurwaga n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa EAC kuva muri Werurwe 2023 ubwo zahashyikirizwaga na M23. Ubu birimo ingabo za Guverinoma ya Congo, Wazalendo, Nyatura, FDLR n’indi mitwe ikorana na FARDC.

- Advertisement -

Umutwe wa M23 wavuze kandi ko ingabo z’u Burundi ziri i Minova aho zambaye impuzankano ya gisirikare ya FARDC zikaba zarananiwe kurinda abasivili bicwa umunsi ku munsi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’uyu mutwe, ryemeje ko M23 ishyize imbere ibiganiro na Leta ya Tshisekedi ariko itazihanganira ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera.

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukorana na FARDC, FDLR, Nyatura n’indi mitwe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW