Itorero ry’Aba-méthodiste ryasabwe gukomera ku bumwe

Abagize Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda basabwe gukomera ku ndangagaciro z’igihugu zirimo gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kurushaho gufasha abayoboke gutera imbere mu by’umwuka n’umubiri.

Byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yabereye i Kigali yitabiriwe n’abayobozi b’iri torero ku Isi.

Muri iyi nama yatangiye ku wa 26 Ukwakira 2023, baganiriye ku bibazo byugarije Isi hagendewe ku mahame y’iri torero.

Abayitabiriye kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside, basobanurirwa uko Jenoside yoretse u Rwanda n’inzira igihugu cyiyemeje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi mukuru w’Itorero Méthodiste Libre ku Isi, Bishop Jaob Lohara yavuze ko bifuza gukiza Isi ibikomere n’ibibazo bihitana abantu babarirwa muri za miliyoni.

Yagize ati ” Ni ugufata ingamba zisumbiye mu gukiza Isi ibikomere yatewe n’ibibazo bikomeye bihitana abantu babarirwa muri za miliyoni, turashaka gukiza ibyo bikomere binyuze mu kubwiriza Isi ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.”

Bishop Lohara yavuze ko amahirwe yo kuvuga ku bumwe atari hose ku Isi ariko kuba baje mu Rwanda bazigira ku mahitamo y’u Rwanda ku guharanira ubumwe.

Musenyeri Samuel Kayinamura, Umuyobozi mukuru w’Itorero rya Méthodiste mu Rwanda yavuze ko bashishikajwe n’ubufatanye mu ivugabutumwa kugira ngo bongere abakizwa.

Yavuze ko Yesu Kristo yaraze itorero kunga ubumwe by’umwihariko u Rwanda rukaba rubukomeyeho kubera inzira y’amateka igihugu cyanyuzemo.

- Advertisement -

Yagize ati “Ni uguhamagarira abantu kumenya kubaha uburenganzira bwa kiremwa muntu, duhamagarira abantu gukomeza gukundana no kuba umwe, ibyo rero tuzakomeza kubivuga, tuzakomeza kubyigisha.”

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Dr Usta Kaitesi yavuze ko hirya yo kujya gusenga no kugira Iyobokamana iri torero risanzwe ari abafatanyabikorwa beza ba Leta mu bikorwa by’iterambere.

Yavuze ko abayobozi b’amadini bakwiriye gukomera ku ndangagaciro z’imiyoborere mu Rwanda birinda icyasenya ubumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati “Indangagaciro z’imiyoborere mu Rwanda zishingiye ku guharanira ubumwe, kubazanya inshingano, zishingiye no gukoresha neza ibya rubanda.”

Itorero ry’Aba-méthodiste ryageze mu Rwanda mu 1942 ritangirira i Kibogora ubu ni mu Karere ka Nyamasheke. Rifite abakirisitu 520,278.

Musenyeri Kayinamura yavuze ko ubumwe ari umusingi wo kwizera
Umuyobozi wa RGB, Usta Kaitesi yasabye amadini n’amatorero kunga ubumwe

Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bigera ku 105
Abayobozi b’amadini atandukanye na bo bitabiriye iyi nama

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW