Jean Damascène wabaye Perezida wa AS Muhanga yapfuye

Ndayisaba Jean Damascène wayoboye ikipe ya AS Muhanga nka Perezida wa yo mu gihe cy’imyaka itandatu, yitabye Imana azize uburwayi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Ndayisaba wayoboye AS Muhanga, yitabye Imana aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, azize uburwayi bwa Kanseri y’umwijima.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ubu burwayi yari abumaranye igihe, kuko byatumye asesezera no kuyobora iyi kipe y’i Muhanga mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka asimburwa na Kimonyo Juvénal, ngo abashe kujya kwivuza harimo no kujya hanze y’Igihugu.

Ndayisaba Jean Damascène yayoboye AS Muhanga hagati ya 2017 na 2023, ubwo iyi kipe yakinaga mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’uko mu 2021 imanuka mu Cyiciro cya Kabiri ari na cyo irigukina ubu.

Abantu batandukanye bifurije iruhuko ridashira uyu musaza watabarutse. FERWAFA inyuze kuri X yanditse ubutumwa bwifuriza iruhuko ridashira Ndayisaba , yihanganisha abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse ivuga ko umusanzu yatanze muri ruhago utazigabirana.

FERWAFA yanditse iti “Twifurije iruhuko ridashira Bwana Ndayisaba Jean Damascène watuvuyemo, twihanganishije abakunzi b’Umupira w’Amaguru, ikipe ya As Muhanga yabereye umuyobozi igihe kinini, n’umuryango we by’umwihariko.
Umusanzu we mu iterambere rya ruhago.“

Ndayisaba Jean Damascène yapfuye

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW