Jenerali Bunyoni arembejwe na diabete

Jenerali Alain Guillaume Bunyoni ufunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi yasabye kurekurwa akajya kwivuza kuko arembejwe n’indwara ya diabete.

Jenerali Bunyoni yahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yafashwe muri Mata 2023 ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kugerageza kwica Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Afunganywe n’abandi bantu batandatu barimo Desire Uwamahoro wari igikomerezwa mu gipolisi cy’u Burundi

Ubwo yitabaga Urukiko ku nshuro ya mbere, byemejwe ko azagukomeza kuburanishwa ari muri gereza.

Bunyoni yavuze ko Urukiko rugomva gushishoza maze akarekurwa kuko yatanze impamvu eshatu kandi zifite ishingiro.

Yavuze ko Urukiko rutahaye agaciro icyemezo cya muganga cyerekana ko indwara ye ya diabete unwoko bwa kabiri igeze kure kandi imiti ahabwa ntacyo ikimumarira.

Yavuze ko atumva igitima afunzwe mu buryo bukakaye cyane kurusha abandi aho yemeza ko icyumba arimo imiryango yacyo iriho ingufuri eshatu kandi kure y’abandi.

Jenerali Bunyoni avuga ko yemeye gutanga ingwate ya miliyoni magana atatu y’amarundi hiyongereyeho indi mitungo ye yafatiriwe.

Yasabye ko hagenderwa kandi ku ngingo yo gufatwa nk’umwere igihe atarahamwa n’icyaha akavuga ko ibivugwa ko arekuwe yakomeza umugambi yari afite atari byo.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bw’u Burundi buvuga ko impamvu zitangwa na Jenerali Bunyoni nta shingiro zifite.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW