Kinyinya: Umugore n’umugabo basanzwe bapfuye

Umugore n’umugabo bari batuye mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo,ku wa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023, basanzwe mu nzu bari batuyemo bamaze igihe barapfuye.

Amakuru atangwa n’abaturage  avuga ko uyu muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane  bityo bigakekwa ko umwe yaba yarishe undi na we akiyahura.

Icyakora umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagara ka Gasharu, Mukantwali Sandrine we atangaza ko uyu muryango wari ubanye neza.

Ati “ Twabimenye ko bapfuye gusa bari babanye neza nta makimbirane bari bafitanye.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,rwahise rutangiza iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uru rupfu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW