KNC yageneye Police FC ubutumwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yibukije ikipe ya Police FC ko nta cyubahiro bayigomba ndetse ikwiye kuzaza yikandagira ku mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 27 kugeza ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu bagabo.

Imwe mu mikino yatangiye kuvugwa, ni izahuza APR FC na Rayon Sports ndetse n’uzahuza ikipe ya Gasogi United na Police FC.

Mbere y’uko Gasogi yakira Police FC ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira Saa kumi n’ebyiri z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium, KNC yibukije ikipe y’Abashinzwe Umutekano ko nta cyubahiro bayigomba.

Mu kiganiro ‘Rirarashe’ cya RadioTV1, uyu muyobozi yagize ati “Reka mbanze ntange ubu butumwa. Nta cyubahiro, nta n’igitonyanga cy’icyubahiro tugomba Police FC.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko rikwiye kuzashyiraho abasifuzi bazaca urubanza neza bararamye batabogama kugira ngo abazareba umukino bazaryoherwe.

Izi kipe zombi, zabonye intsinzi ku mikino y’umunsi wa cyenda. Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1, mu gihe Gasogi United yayakuye kuri Marines FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda.

Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 11

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -