M23 yashyizeho amabwiriza akakaye mu bice iyobora

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
M23 yashyizeho amasaha y'umukwabu

Umutwe wa M23 washyizeho amasaha ntarengwa y’akazi n’ingendo mu bice bya Teritwari za Nyiragongo, Rutshuru n’ahandi hose wambuye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Mu itangazo ryo ku wa 30 Ukwakira 2023, umutwe wa M23 wavuze ko ibi byakozwe mu nyungu z’abaturage.
Mu ngamba wafashe harimo ko imirimo igomba gukorwa hagati ya saa 5:30 z’igitondo na saa tatu z’ijoro, na ho ibinyabiziga birimo moto n’imodoka bikaba byemerewe gukora ingendo hagati ya saa 5:30 na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amabwiriza agenga ingendo z’ibinyabiziga arareba abakoresha imihanda Kalengera-Kibumba, Kalengera-Tongo, Kiwanja-Kinyandoni na Burayi-Bunagana.
M23 yashyizeho amasaha ntarengwa y’akazi, mu gihe imirwano ikomeje hagati yayo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Kuva mu cyumweru gishize impande zombi ziri kurwanira mu bice bya Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Amakuru aturuka muri iyi Teritwari avuga ko imirwano hagati y’impande zombi yakomeje kuri uyu wa Kabiri, by’umwihariko mu gace ka Kinyandoni.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka avuga ko bakomeje ubwirinzi bwo guhangana n’ibitero bya FARDC, FDLR, Abacanshuro n’amatsinda y’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta.
M23 yashyizeho amasaha y’umukwabu
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW