Macron muri Israel mu gihe Gaza ikomeje kuba umuyonga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Macron ategerejwe muri Israel

Nyuma ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Uk 2023, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nawe arajya muri Israel kuganira ku bitero bikaze byibasiye abatuye Intara ya Gaza.

Igihugu cy’Ubufaransa kiri gisanzwe gishyigikiye ko Israel itsinda buhenu umutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Bitaganyijwe ko nagera i Tel Aviv yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benyamini Netanyahu, akamugeza kuri Perezida wa Israel witwa Isaac Herzog.

Macron aragirana ibiganiro ndetse n’abatavuga rumwe na Leta ya Israel ari bo Benny Gantz na Yaïr Lapid.

Mu biganiro bye kandi, Macron aravugana na bagenzi be ba Israel uko bashyiraho uburyo buhamye bworohereza impunzi zo muri Gaza kubona ibiribwa, imiti n’amazi.

Ibiro by’Umukuru w’Ubufaransa( byitwa l’Elysée) bivuga ko iki gihugu kiri inyuma ya Israel mu ntambara irwana n’abakora iterabwoba kandi ngo iyo ni ingingo batazatezukaho.

Urugendo rwa Macron ruri gufatwa na benshi nk’urwo kwifotoza kuko rutakoma mu nkokora Israel yarahiye kurimbura Hamas.

Ababifata nk’ikinamico bavuga ko Israel itazareka ibitero kuri Gaz mu gihe Hamas itararekura abanya Israel bose yafashe bugwate.

Ibyo kurekura abo Hamas yafashe bunyago bifatwa nk’inzozi kuko uyu mutwe warubiye ko ibyo bidashoboka.

- Advertisement -

N’ubwo ari uko bimeze, hari abantu babiri baherutse kurekurwa na Hamas ariko ngo ni bake nk’uko na Biden aherutse kubitangaza.

Israel n’Amerika bavuga ko ibiganiro ibyo ari byo byose na Hamas bishobora gutekerezwaho ari uko irekuye abaturage bose ba Israel iherutse gushimuta.

Itangazamakuru ryo muri Israel rivuga ko abafunguwe ari abaturage babiri bari mu myaka ikuze cyane bakomoka ahitwa Nir Oz hafi ya Gaza.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW