Makenga ari mu ba Jenerali bakomeye ku Isi- Ikiganiro na Maj Willy Ngoma

Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma mu kiganiro yahaye UMUSEKE yashimangiye ko bafite Abajenerali bakamiritse intambara bayobowe na Maj Gen Sultan Makenga yemeza ko ari mu bakomeye ku Isi, avuga ko ibitero bishya bya FARDC n’imitwe bafatanyije bazabicubya mu gihe gito.

Major Willy Ngoma yavuze ibi nyuma y’ibitero bya FARDC ifatanyije na FDLR, Wazalendo, Mai Mai, Nyatura n’indi mitwe byatangijwe kuri uyu wa 01 Ukwakira 2023 muri teritwari ya Masisi.

Hari haciye igihe gito hari agahenge mu mirwano imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23.

Iyi ntambara yatumye abantu barenga ibihumbi 500 bahunga ingo zabo muri Rutshuru na Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Maj Ngoma yabwiye UMUSEKE ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rutifuza amahoro aho rwongeye gutangiza intambara kuri M23.

Ati “Batugabyeho ibitero, ntabwo twigeze dutera Guverinoma, turi kwirwanaho, baradutera tukabasubiza inyuma.”

Yavuze ko batazarebera izuba abo bose bitwaje intwaro bagamije kwica abaturage batekanye mu bice M23 igenzura.

Ati “Ni ababyeyi bacu, ni abana bacu, ntabwo tuzemera uza kubica, ntituzamanika amaboko, turi abasirikare, tuzasubiza inyuma ibikorwa by’umwanzi mu buryo bwa kinyamwuga.”

- Advertisement -

Maj Ngoma yavuze ko Guverinoma ya Congo irasa abaturage ku manywa y’ihangu muri Sake, Goma n’ahandi ibintu aca amarenga ko M23 itazakomeza kwihanganira.

Yavuze ko Perezida Tshisekedi yanze ibiganiro n’umutwe wa M23, ashimangira ko niba Leta ishaka intambara bazirwanaho.

Maj Ngoma yabwiye UMUSEKE ko badatewe ubwoba n’intwaro za rutura zirimo n’indege z’intambara Guverinoma ya Congo yaguze mu mahanga mu rwego rwo kwirukana uyu mutwe wazengereje ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Aseka cyane yagize ati “Nta ntwaro n’imwe muri iyi Isi yakwica ukuri, ntayo, si ubwinshi bw’ingabo butsinda intambara, oya. Intambara ni ubuhanga, dufite Abajenerali bafite ubwo buhanga. Ndavuga Gen Maj Sultan Makenga,  Gen Brig Yussuf Mboneza, Gen Brig Byamungu (Tiger One), Abakoroneli na ba Ofisiye bafite ubuhanga mu ntambara, tuzi intambara, dufite ubuhanga muri yo.”

Major Willy Ngoma yahamirije UMUSEKE ko Umugaba Mukuru wa M23, Maj Gen Sultan Emmanuel Makenga ari mu bajenerali Isi ifite b’abahanga mu gupanga urugamba.

Ati “Gen Major Sultan Makenga ari mu bajenerali bakomeye b’abahanga mu gupanga intambara ku Isi, asobanukiwe ubuhanga bw’intambara.”

Maj Ngoma yavuze ko umutwe wa M23 ufite ubuhanga, ikinyabupfura n’ishyaka ryo kurwanira abaturage ari na yo mpamvu n’iyo intwaro zose z’Isi zaberekezaho zitatsinda impamvu uyu mutwe wa M23 urwanira.

Masisi: Imirwano yasubiye ibubisi hagati ya FARDC na M23

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW