Mozambique: Umuyobozi wa Polisi yasuye ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Mozambique, IGP Bernardino Raphael ari kumwe n’abandi bayobozi ba polisi bo mu Ntara ya Cabo Delgado. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2023,basuye icyicaro gikuru cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda kiri Mocimboa da Praia.

Maj Gen Alex Kagame uyoboye inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iki gihugu, yasobanuriye iri tsinda uko umutekano wifashe mu duce dutatu twa Mocimboa da Praia, Palma na Ancuabe twose two mu Ntara ya Cabo Delgado.

IGP Bernardino Raphael mu butumwa bwe yashimiye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zagize mu kugarura amahoro muri Mozambique.

Muri Kanama 2021 nibwo Ingabo z’u Rwanda zabohoye agace ka Mocímboa da Praia kabarizwamo icyambu gikomeye, nyuma yo gutsinda urugamba rwari ruzihanganishije n’ibyihebe byari bimaze igihe byarafashe bugwate Intara ya Cabo Delgado.

Icyambu cya Mocímboa da Praia mu Majyaruguru ya Mozambique ni kimwe mu cyari kibasiwe n’ibyihebe, inzego z’umutekano z’u Rwanda zishimirwa uruhare zagize mu kugarura umutekano muri ako gace.

Mu masezerano u Rwanda na Mozambique bifitanye, harimo no gufasha mu kubaka inzego z’umutekano z’icyo gihugu, binyuze mu myitozo n’amahugurwa.

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yasuye ingabo z’uRwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW