Mu mezi 2 abakozi 15 barimo abaganga bamaze gusezera akazi ku Bitaro bya Nyanza

Mu mezi abiri hamaze gusezera abakozi barenga 15 bakoraga ku Bitaro bya Nyanza barimo n’abaganga, mu kwezi gushize abasezeye bagera ku 9.

Bamwe mu bakozi basigaye ku Bitaro bavuga ko na bo babuze aho bajya.

Mu bitaro by’akarere ka Nyanza abakozi  barenga  icyenda barimo abaganga, bamaze gusezera mu kwezi kumwe, bamwe mu bahasigaye bavuga ko nabo ari kubura aho bajya ubundi basezera.

Imwe mu mpamvu igaruka mu mabaruwa bandikira Minisitiri w’Ubuzima basezera akazi, ngo ni ukubera impamvu zabo bwite.

Bamwe mu basezeye n’abagikora ku Bitaro batifuje ko amazina yabo yumvikana mu itangazamakuru, babwiye UMUSEKE ko uretse abarenga icyenda bagiye mu kwezi kumwe, ubundi mu mezi abiri hamaze gusezera abakozi barenga 15.

Icyo abahakora n’abamaze gusezera bahurizaho, ni uko abakozi bahembwa amafaranga macye buri kwezi atajyanye n’ibiciro byo ku isoko, n’ibindi nkenerwa.

Abakozi bahuriza no kuba amafaranga bagenerwa y’agahimbazamusyi ya buri kwezi, bamaze hafi amezi atatu batarayahabwa.

Uko umwaka utashye abakozi bakorerwa isuzuma bagahabwa amanota, bityo hakaba hari amafaranga bagenerwa ariko imyaka irenze ibiri ayo mafaranga batayahabwa.

Umwe yagize ati “Natwe ni ukubura aho tujya kuko ubwacu ntitwishimye.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP Dr. Samuel Nkundibiza yabwiye UMUSEKE ko abakozi bagiye kubera impamvu zabo bwite, kandi leta yatangiye kubasimbuza.

Yagize ati “Umukozi wa leta asanzwe aragenda bakaduha abandi, nta kibazo kandi abatarasimburwa na bo ni vuba.”

SP Dr. Samuel akomeza avuga ko abamaze kugenda mu kwezi kumwe batarenga batanu.

Akomoza ku bijyanye n’amafaranga ya buri kwezi batarahabwa, akemera ko bamaze nk’amezi abiri batarayabwa koko, ariko bitarenze iminsi itanu bazaba bayahawe.

Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeza buvuga ko amafaranga abakozi bagenerwa buri mwaka, ikibazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ikizi, kandi kizakemuka bidatinze.

Yagize ati “Abakozi bacu nta kibazo bafite kuko duherutse no gukorana inama. Izo mbogamizi zose ntawazitugaragarije.”

Mu bindi abakozi b’ibitaro bavuga ni uko hari amata bajyaga bahabwa buri munsi, ariko icyo gikorwa ngo giheruka gitahwa na Minisiteri y’Ubuzima, guhabwa ayo mata byabaye amateka ntibikibaho.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP Dr. Samuel Nkundibiza avuga ko nta kibazo gihari kidasanzwe

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza