Muhanga: Urukiko rwemeje ko ‘Abahebyi’ bafungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwemeje ko 10 bo mu  gatsiko kiyise  Abahebyi,  bateye abasekirite barinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, bakabakomeretsa, bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Taliki ya 05 Nzeri 2023 nibwo itsinda ryitwa abahebyi ryateye abasekirite barinda ibirombe by’amabuye y’agaciro rikomeretsamo 4 muri bo, ryiba n’ibikoresho bitandukanye.

Mu iburanisha ryabereye mu ruhame ku cyicaro cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba, Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze, bushinja abo bantu ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwiba hakoreshejwe intwaro, gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo, gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha bihanishwa ingingo za 121, 182, 170, z’Itegeko nimero 69/2019.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko abo bahebyi bari bitwaje ibisongo, inyundo, imitarimba, n’imihoro bitwaje ko baje kurwanya a abavantara kuko Kampani zibakoresha zabakuye mu Karere ka Nyagatare.

Urukiko rwemeje ko abaregwa bose uko ari 10 bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza.

Rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma abo bose barakoze ibyaha bakurikiranyweho.

Rwibukije ko kujuririra iki cyemezo bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu  (5 ) kuva gisomwe.

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.

- Advertisement -