Muhire Kevin yagarutse muri Rayon Sports

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira izamu, Muhire Kevin, yagarutse muri Rayon Sports yaherukaga kuvamo mu 2022.

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kugarura Muhire Kevin wayikinnyemo igihe kinini mu bihe bitandukanye, Muhire Kevin yaherukaga gukinira ikipe ya Rayon Sports muri 2022 ari kapiteni wayo nyuma ayivamo yerekeza mu ikipe ya Al-Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

Muhire Kevin usanzwe ukina mu kibuga hagati asatira izamu, amakuru avuga ko yemeye gukinira Gikundiro kugeza Igice cya mbere cya shampiyona kirangiye, ni ukuvuga imikino 15 ya mbere.

Rayon Sports yahaye ikaze Muhire Kevin uyigarutsemo

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW