Musanze: Hadutse inyamaswa yica amatungo

Aborozi bo mu Murenge wa Kinigi, bugarijwe n’inyamaswa itaramenyekana iri gukomeretsa inyana mu buryo bukomeye bikaziviramo urupfu.

Iyi nyamaswa y’inkazi yibasira inyana ikazikomeretsa mu buryo bukabije nyuma y’amasaha macye zigapfa.

Uwitwa Bizimana wororera mu Mudugudu wa Nyakigoma mu Kagari ka Nyabigoma, avuga ko ku wa 14 Ukwakira 2023, iyi nyamaswa yariye inyana ye nyuma y’amasaha macye igahita ipfa.

Iyi nyana ya Bizimana yakurikiye indi yari iherutse kuribwa n’iyo nyamaswa nayo igapfa haciyeho amasaha macye.

Abaturage bakeka ko iki gisimba kibacunga ku maso batari hafi y’amatungo maze kikayakomeretsa bikabije bikayaviramo urupfu.

Bavuga ko iyi nyamaswa itaramenyekana imaze kwivugana inyana ebyiri mu cyumweru kimwe.

Bamwe mu borozi babwiye Kigali Today ko muri iki gihe cy’isarura ry’ibirayi bazirikaga inka mu murima yabo ngo zibone uko zirisha ubwatsi bukomoka kuri ibyo birayi, none bose bakaba bakutse umutima kubera iyo nyamaswa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’akagari ka Nyabigoma, Habyaremye Jean de la Croix avuga ko muri ako gace nta bajura b’amatungo bahaba ku buryo inka usanga baziziritse mu mirima.

Ati ” Ubwo rero niho ducyeka ko izo nyamaswa zagiye ziboneraho zikazisanga aho ba nyirazo babaga baziraje zikaryamo inyana ntoya.”

- Advertisement -

Aborozi b’inka bagiriwe inama yo gucungira hafi umutekano w’amatungo yabo, bakororera mu biraro mu kwirinda akaga katerwa n’iyo nyamaswa itaramenyekana.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW