Ikirombe cyagwiriye abacukuraga rwihishwa amabuye y’agaciro, umwe arapfa

Ngororero: Rugero Aimable w’Imyaka 18 y’amavuko yagwiriwe n’Ikirombe ahita apfa, mugenzi we bari kumwe arakomereka bikabije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatanze aya makuru, buvuga ko urupfu rw’uyu musore Rugero Aimable rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki ya 24/10/2023  mu Mudugudu wa Burengo, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa  Muhororo mu Karere ka Ngororero.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko ahabereye iyi mpanuka ari mu kirombe kitari gifite ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli(RMB).

Nkusi avuga ko uyu musore wagwiriwe n’ikirombe yari kumwe n’itsinda ry’abantu benshi bakunze gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, umwe muri iryo tsinda na we arakomereka bikabije ajyanwa kwa Muganga.

Ati: “Nyirisambu y’ahacukurwa ayo mabuye y’agaciro mu buryo butemewe witwa Ndaruhutse Emile agomba kubibazwa kuko yari abizi.”

Mayor Nkusi avuga ko aho uyu musore yapfiriye batangiye kuhakora umuganda basiba ibinogo kugira ngo hazongere gucukurwa ari uko hatangiwe ibyangombwa.

Yasabye abaturage kwirinda kugwa muri ayo makosa, ahubwo ko bakwiriye kuhasabira impushya iki kigo cya RMB gitanga.

Umurambo wa Rugero Aimable wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo mu gihe iperereza rikomeje. Naho Tuyishime Emmanuel wakomeretse akaba arimo kwitabwaho n’abaganga bo muri ibyo Bitaro.

Kugeza ubu mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere ka Ngororero ibonekamo amabuye y’agaciro, Kampani 16 ni zo zifite impushya zemewe zo gukora ubucukuzi.

- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe aganiriza abaturage nyuma y’impanuka yabaye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.