Leta ya Nigeria yafunze abagiye mu bukwe bw’abatinganyi

Urubyiruko rugera kuri 76 rwo  muri Nigeria rwatawe muri yombi n’abashinjzwe umutekano,rushinjwa gutegura ubukwe bw’abahuje ibitsina.

Uru rubyiruko rwafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023, rufatiwe mu gace ka Gombe, mu  Majyaruguru ashyira  uburasirazuba bw’iki gihugu.

Muri Nigeria gushyingirwa kw’abahuje ibitsina ntabwo byemewe n’amategeko, ukoze ibi ahanishwa gufungwa imyaka 14 muri gereza.

Umuvugizi w’umutekano muri aka gace (NSCDC), Buhari Saad, avuga ko bafatiwe mu birori by’amavuko aho bari bateguye ko hazamo no gushyingiranwa kw’abahuje ibistina.

Ati “Twaburijemo ibirori by’abantu 76 bari bateguye isabuku y’umwe muri bo wari witeguye ku rushinga n’umukunzi we.”.

Urubyiriko rwatawe muri yombi rurimo 59 b’abahungu ndetse na 17 b’abakobwa.

Muri Nzeri nabwo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bari bataye muri yombi abarenga 100.

Mu Kuboza umwaka ushize mu Mujyi wa Kano, abagore n’abagabo bagera kuri 19 batawe muri yombi nabo bashinjwa gutegura ubukwe bw’abahuje ibitsina, icyakora bo baje kurekurwa.

Agace ka Gombe aho urwo rubyiruko rwafatiwe, rwiganjemo abo mu idini ya Islam aho itegeko rya Islam(Sharia) rishyirwa mu bikorwa bidasabye ubundi butabera.

- Advertisement -

Ubusanzwe sharia ivuga ko abafashwe bari mu bikorwa byo kuryamana bahuje ibitsina  bahabwa igihano cyo gupfa. Icyakora umuvugizi w’umutekano avuga ko ku bafashwe hatazakurikizwa itegeko rya Sharia.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW