Ntitwakwitana abavandimwe hanyuma duterane inkota mu mugongo – Tshisekedi avuga u Rwanda

Mu nama y’i Brazzaville yigaga ku kurengera ibidukikije by’umwihariko amashyamba yo mu kibaya cya Congo, Perezida Tshisekedi wa RDCongo yongeye kwikoma u Rwanda,arushinja ubushotoranyi .

Ni inama yari yatumijwe na Denis Sassou Nguesso wa Congo,  yabaye kuva ku wa 26-28 Ukwakira 2023, yitabirwa n’abayobozi bakuru b’ibibihugu,  n’abandi barenga   3000.

Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema,   Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, na Perezida Felix Tshisekedi.

Ubwo yahabwa ijambo muri iyo nama, Perezida wa RD Congo agaruka ku cyakorwa ngo amahoro ahinde mu banyafurika, yashinje ibihugu bimwe bya Afurika  uburyarya.

Ati “ Ni ngombwa guhagarika uburyarya mu banyafurika ahubwo hagashakwa uko  duterana ishyaka. Ntiwabyita ibisanzwe, ngo wite mugenzi wawe umuvandimwe  hanyuma ngo muterane inkota mu mugongo icya rimwe.”

Tshisekedi uterura ngo avuge u Rwanda, avuga ko iki gihugu kigira uruhare mu kwangiza amashya ya Congo by’umwihariko pariki ya Virunga.

Akomeza agira ati “Muri Pariki ya Virunga hari abarwanyi bitwaje  intwaro, ni rumwe mu rusobe rw’ibinyabuzima rufitiye Isi akamaro. Nyamara ibibera muri pariki ya Virunga bikabisenya. Kandi uwo mwanzuro ntiwafatiwe i Washington, i Paris, Bruxelles cyangwa i Londres, wafatiwe muri Afurika by’umwihariko i Kigali.

Tshisekedi yanagaragaje ko mu gihugu cye nubwo hari umutungo kamere ariko wibasirwa cyane  nabo yita abajura bagizwe n’imitwe yitwaje intwaro ariko iterwa inkunga n’ibihugu by’ibituranyi.

- Advertisement -

Tshisekedi avuga ko iyo mitwe ikora ibikorwa by’urugomo ku baturage ndetse ikica n’abasivile.

Ati “Mu Burasirazuba bwa Congo, abaturanyi baza kuduteza umutekano mucye,kwica no gusahura umutungo w’igihugu.Umunsi tuzashyira iherezo kuri ibi,tuzabisobanukirwa neza . Mumbabarire nka Perezida wa Congo kuba nkihangana n’ibi, ntabwo nshishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo no kubaka inkuta zirinda abaturage bacu.”

  Mu bihe bitandukanye yikomye u Rwanda avuga ko  rushotora RDCongo, rutera inkunga umutwe wa M23. Ibintu yaba uRwanda n’uyu mutwe bamaganiye kure.

UMUSEKE.RW