Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’umusozi uri kurigita

Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Kagari ka Kanyamitana bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’umusozi wa Gisuma urimo kugenda urigita ukanatenguka, aho imiryango iwutuyeho ishobora guhura n’ibyago birimo no kubura ubuzima.
Ikibazo cy’uyu musozi cyatangiye kugaragara mu ntangiriro z’uyu muhindo uko imvura igenda igwa, utangira kujya utenguka ndetse wiyasa haturukamo ibyondo bimeze nk’ibikoma bivanze n’amabuye kuburyo bishobora guhitana abantu cyane abahatuye.
Bamwe mu baturage bawutuyeho, batangiye gutabaza basaba inzego bireba ko zabafasha bakimurwa ndetse hagakorwa n’inyigo ngo hamenyekanye impamvu nyayo iri gutera uwo musozi gutenguka kandi bitari byarigeze bibaho mu myaka yashize.
Mukapasika Angelique ni umwe muri bo, yagize ati ” Twagiye kubona tubona hatangiye kurigita bigera aho biriya byondo bitangira gutemba, ujya kumva ukumva biraturitse bigatemba. Dufite ubwoba ko bizadutwara ndetse bimaze kuduhombya kuko imyaka yari ihinze hariya yaragiye n’aho bitembera birahangiza, leta nidutabare iki kibazo gikemurwe.”
Nshimiyimana Alexandre nawe ati “Ibi byatangiye kuba mu cyumweru gishize hano hatangira gutemba, dufite impungenge ko uyu musozi bizarangira wose ugiye. Badufashe tuve hano kuko ntabwo twamenya ikiri kubitera, bishobora no kuduhitana.”
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert, avuga ko icyo bihutiye gukora ari ukwimura abaturage bari ahangiritse ariko ko bafatanyije n’izindi nzego bireba bari gukora ibishoboka ngo hamenyekanye ikiri gutera uwo musozi gutenguka, ndetse no gukomeza gufasha abahatuye kwirinda no kutaba hari abagwa muri ibyo byondo.
Yagize ati ” Abaturage bamwe Twamaze kubimura ndetse turi gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo tumenye ikibitera no gukumira ko byagira ibindi bishobora kwangirika no kurinda abaturage ko bitangira abo bihitana.”
Kugeza ubu hari imiryango itandatu igizwe n’abantu 27 yamaze kwimurwa kuri uwo umusozi wa Gisuma ndetse hari n’indi ishobora kwimurwa mu gihe ubuyobozi n’abaturage bakomeje gukora ibikorwa byo gukuraho ibyondo byatembeye mu nzira zitandukanye biturutse kuri uwo musozi.
Uyu musozi ukomeje kurigita uhangayikishije abaturage

 

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE

UMUSEKE.RW i Nyabihu