Nyagatare: Barataka kwamburwa ubutaka bamaranye imyaka irindwi

 Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bari barahawe ubutaka na leta bureshya na hegitare eshanu(5ha), barataka ko babwambuwe, bikozwe  n’abaturage babiri kandi babumaranye imyaka irindwi.

Abataka iki kibazo ni imiryango 12 itishoboye yo mu Kagari ka Ryeru,Umurenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare.

Aba baturage bavuga ko mu 2016 ari bwo batijwe ubutaka bwitwaga igisagara cya leta, kugira ngo bagikuremo amaronko.

Mu ntangiriro z’iki gihembwe cya A 20224, iyi miryango ivuga ko  yatunguwe no guhagarikwa guhinga,bikozwe n’abaturage babiri bivugwa ko babwigaruriye.

Umwe mu baturage yabwiye RBA ati “Babuduhaye nk’abantu batishoboye kuko twari tubayeho nabi cyane.Ubutaka bwari budutunze,mbese ikintu cyadutunguye ni uko umuntu yaje akatuztirira ubutaka, akatubwira ngo ni ubwe , abufitiye icyangombwa kandi twaratijwe na leta, twarajyaga kwaka ibyangombwa, bakatubwira ko ntabyo bazaduha kuko twatijwe na leta.Dutungurwa no kubona umuturage nka twe, afashe ubutaka akabwomeka ku bwe.”

Undi nawe yagize ati “Imibereho yacu ibayeho nabi cyane . Umuntu yatwambuye ubutaka, ubu se turabaho gute?

Uyu avuga ko nawe yatunguwe no kubwirwa ko hari umuturage ubufitiye icyangombwa kandi baratijwe na leta.

Ati “Tuhahinga yarabirebaga , tumazemo iyo myaka yose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha,Kamu Frank,avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bakigaragarije izindi nzego.

- Advertisement -

Ati “Twarakigaragaje ndetse n’ibiro by’ubutaka byaraje turajyana,umuyobozi w’ubutaka yaraje, turakurikirana.Ubu twasoje raporo twahakoreye nk’Umurenge.Ibiro by’ubutaka icyo budufasha gusesengura, ni uburyo bariya babubonye(ababwigaruriye).Niba ibyangombwa byarabonetse mu buryo nyabwo, abaturage bazabyerekwa ko ibyangombwa babifite mu buryo nyabwo.”

Iyi miryango ivuga ko muri ubwo butaka ari ho yakuraga ibiyitunga bityo itazi aho yerekeza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW