Nyamagabe: Akanyamuneza ku babitsaga muri Sacco yibwe asaga Miliyoni 100

Abanyamuryango ba Koperative Tubwambuke Nkomane SACCO mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko amafaranga bari  bibwe asaga Miliyoni 121 Frw bamaze kuyishyurwa yose.

Ni amafaranga yibwe mu mwaka wa 2014, bigizwemo uruhare n’abakozi b’iyi Sacco.

Umwe mu baturage wari ufite amafaranga ubwo yibwaga,avuga ko kuri ubu yayasubijwe  kandi yongeye gukorana neza nayo.

Ati “Bajya kuyiba narimfitemo ibihumbi 100 Frw,cyari igihombo kinini cyane kuko nta muntu wabonaga icyo yicyenuza. Ubu turabitsa, tukabikuza,turaguza, bakatuguriza, tukabishyurira ku gihe.”

 Undi nawe ati “Iyi Sacco bajya kuyiba nari mfitemo ibihumbi 280frw kuko nari nsanzwemo ndi umunyamuryango.Nyuma abakozi bayo ba Sacco baje kuducungira nabi,amafaranga habamo kuyiba.”

 Akomeza agira ati “Icyo dushimira leta yacu,dushimira nyakubahwa perezida Paul Kagame,ni uko amafaranga yacu twabuze, twaje kuyasubizwa ndetse na banki yacu ikaza kongera inkunga zitandukanye ikongera igakora.”

Ushinzwe gucunga umutungo wa Tubwambuke Nkomane SACCO, Nsekambabaye Callixte, avuga ko nyuma yaho yibwe, bahayeho gukorana  na  banki Nkuru y’u Rwanda, ibaguriza amafaranga, bishyura abanyamuryango.

Ati “Mu byukuri iyi Sacco habaye ubujura bw’abayicungaga mu 2014,iyo myaka yakurikiye habaye kuziba icyuho,turigisha,Sacco duharanira ubudaheranwa,abantu bongera kuyigirira ikizere kabone nubwo bari barakomerekejwe no kwibwa. “

 Akomeza agira ati “ Kuko Sacco ari iyabo, ntabwo umujura yari gutuma itongera kubaho kandi ari ikigo cy’Abanyenkomane. Turakora, twongera kwaka inguzanyo muri Banki Nkuru y’uRwanda, irayiduha, tuyicunga neza,twishyura igice cyimwe,tuza kubona n’inkunga bikomeje kunyura mu buvugizi.”

- Advertisement -

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yahaye  inguzanyo ingana na Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda iyi Sacco, barayicuruza ku buryo byatumye iyi SACCO idafunga imiryango burundu.

Mu mwaka wa 2019 nibwo iyi nguzanyo bari barangije kuyishyura ku nyungu z’amafaranga make.

Nyuma, Intara y’Amajyepfo yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi SACCO idahomba maze iyisabira inkunga ingana na Miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ku buryo buri muturage wese wari ufite umwenda yishyuwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW