Umukingo wagwiriye abarimo kubaka urwibutso 2 barapfa

Nyamasheke: Abantu 41 bari mu gikorwa cyo kubaka no kwagura urwibutso, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023, ahagana saa tatu n’igice za mugitondo (9h30min) bagwiriwe n’umukingo, babiri  bahita bitaba Imana, umunani barakomereka.

Ni umukingo w’ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu ruri mu Murenge wa Gihombo, Akagari ka Butare.

Abitabye Imana ni Ndahimana Jonathan w’imyaka 57  na Bizimana Samuel w’imyaka 18  nkuko ubuyobozi bw’Akarere bubitangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yagize ati “Hari hasanzwe hari Urwibutso rwa Rwamatamu, turi mu gikorwa cyo kwagura, tunubaka. Umukingo waridutse ugwira abagabo babiri Ndahimana Jonathan na Bizimana Samuel “.

Uyu muyobozi w’Akarere Wungirije yakomeje avuga ko abagwiriwe n’umukingo bakuwemo, ngo igikorwa cyo kubaka no kwagura Urwibutso kirakomeza.

Ati”Turi gukura ibitaka byose aho byaguye kugira ngo tumenye neza ko imibare dufite n’iyabavuyemo ko bihura, igikorwa cyo kubaka kirakomeza, ni umushinga dufite”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangazako abantu umunani (8 ) bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Mugonero kwitabwaho n’abaganga.

Ni mu gihe abitabye Imana nabo bajyanywe kuri ibyo  Bitaro gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu rushyinguwemo imibiri 47,600 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside .

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE.RW I NYAMASHEKE