Nyanza: Abanyonzi bavuga ko polisi ibaha ibihano bikakaye

Abakora umwuga wo gutwara ibintu n’abantu ku igare(abanyonzi) barataka igihombo baterwa na Polisi kubera ibihano bavuga ko bahabwa bikakaye

Abanyonzi banyura n’abahagarara ahatemewe, abarenza  i saa kumi n’ebyeri z’umugoroba(18h00)  bari mu muhanda bavuga ko ari amakosa  polisi ibashinja, ikabanisha kubatwara igare no gutanga amafaranga, bagategereza ibyumweru bibiri kugirango barihabwe.

Dieudonne Habaguhirwa ubusanzwe akora akazi ko gutwara ibintu n’abantu ku igare(umunyonzi) afite inyemezabwishyu yatangiyeho amande ubwo aheruka guhanwa azize kunyura ahatemewe ariko yagiye kuri polisi sitasiyo ya Busasamana ngo aryake akomeze ashakireho amaramuko, igipolisi cyaho akorera mu mujyi wa Nyanza  bararimwima nkuko abivuga.

Yagize ati”Nagiye kuri polisi kuryaka bambwira ko ngomba kugenda nkazagaruka hashize ibyumweru bibiri kandi nyamara natanze amande y’amafaranga ibihumbi bitanu na maganane (frws 5400.”)

Uretse Dieudonne kandi Ntihinyuka we asanzwe akoresha igare mu ngendo ibyamuyeho  birasa n’ibiri kuba ku bandi

Yagize ati”Bamfatiye igare barambwira ngo nzaze kuritora nyuma y’icyumweru nzanye inyemezabwishyu kirangiye ngiyeyo bararinyima ngo nzagaruke nyuma barimpa hashize ibyumweru bibiri

Icyo abatwara igare bahurizaho ni  gutanga amande ku wakoze amakosa gusa bagasaba polisi ko badohorerwa amagare yabo ntakabikwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kuko ari yo bakoresha mu gushaka imibereho.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko  nta mande babaca, icyakora ibyo gufunga amagare byo yemera ko bikorwa kandi ngo babanje kubyigisha abo banyonzi.

Yagize ati”Twe nta mande duca iyo tuyafashe dutegereza igihe ubuyobozi buzatangira amabwiriza, tukabahamagara, tukabigisha tubabwira ko nibongera bagakora amakosa tuzongera tukayafata kandi ari mu rwego rwo kwirinda impanuka

- Advertisement -

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 4 Ukwakira 2023,Umuyobozi Mukuru wa Polisi,IGP Felix Namuhoranye yavuze ko polisi  itagamije kubabangamira ahubwo ari uko  batekana.

Ati “Izi operasiyo(operations) turi gukora nyinshi cyane mu banyonzi  si ukubuza abanyonzi amahoro,Ni uko tumaze igihe igihe twigisha,tubabwira ngo hari amasaha ya nijoro, utakora umwuga w’ubunyonzi. Bwije ,nta matara ufite,uragenda amasigamana,wikoreye imizigo ikurusha imbaraga,ntabwo bikunda. Hera mu gitondo habona,ugeze mu nimugoroba butangiye kwira. Genda buhoro kuko ufutee feri. Reka gufatisha feri ikirenge.”

Akomeza agira ati ”Turafatanya ubukangurambaga na operasiyo tubabwira ngo akariro gake na feri, tumubwira ngo genda buhoro,reka gufata ku ikamyo. Kuko ibyo ni byo biteza umutekano mucye kuri bo no ku bandi. Nta gahunda yo kubangamira abanyonzi ihari. Ni Abanyarwanda twifuza ko batekana.”

Minisiteri y’Umutekano itangaza ko  amagare agira uruhare mu guteza umutekano mucye wo mu muhanda(impanuka). Iyi Minisiteri ivuga ko amagare agira uruhare rwa 15%.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW  I Nyanza