Barishimira umusaruro wo gutera imiti yica imibu mu nzu zabo

NYANZA: Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyanza barishimira umusaruro bamaze kubona wo guterwa umuti wica imibu itera maraliya mu nzu

Kuva mu mwaka wa 2019 nibwo gahunda yo gutera imiti yica imibu itera maraliya mu nzu yatangiye, ariko nako biri kugenda mu karere ka Nyanza.

Docteur Samuel Nkundibiza umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza avuga ko iki ari gikorwa, gikorwa mu rwego rwo kugabanya indwara ya maraliya

Yagize ati “Uyu muti uterwa kuri buri nzu aho utewe iyo umubu ugeze ku gikuta cyateweho umuti irapfa kuko umuti ufite ubushobozi bwo kwica umubu umwaka wose niyo mpamvu tuwutera rimwe mu mwaka”

Ku ruhande rwabari gutererwa imiti bavuga ko uyu muti ubafasha, Bizimungu Timothee utuye mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza twasanze bamaze kumuterera umuti maze agira ati”Iyo dushyiriweho gahunda yo gutererwa umuti biradufasha kuko bikorwa bagirango batwicire umubu utera maraliya kuko nawo ubwabo nta kibazo utera”

Cyakora kubatera imiti bo baravuga ko bagihura n’imbogamizi cyane kubatuye  mu bice by’umujyi aho bagorana

Dusabe Drocella utera imiti yica imibu itera maralia akanaba umujyana w’ubuzima yagize ati”Mu midugudu yo mu mujyi iyo tugiye gutera umuti baratubwira ngo  muzagaruke muri weekend hagera wajyayo ugasanga noneho igipangu gikinze gusa mu cyaro ho baremera”

Mugenzi we  Mahamad Mukazabyuma nawe utera imiti yagize ati”Hari ubwo usanga uwubatse inzu akavuga ko uwo muti umwanduriza irangi cyangwa bakatubwira ko tugiyeyo bifitiye akandi kazi gusa ni bamwe na bamwe bo mujyi ugasanga intego yo kurwanya maraliya ntigezweho neza kubera ko umwe arateresha undi ntatereshe”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyanza Kayitesi Nadine avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga bakomeza kubereka ibyiza  by’umuti

- Advertisement -

Yagize ati”Tuzakomeza ubukangurambaga no kubegera tunabumvisha ibyiza by’uy’umuti kandi ntibikuraho n’ubundi buryo bwo kwirinda maraliya busanzwe bukorwa nko gutema ibihuru bicyikije urugo gukuraho ibidendezi n’ibindi maze tukabereka umusaruro twagezeho tubikesha gahunda yo gutera imiti kandi benshi barabyumva”

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019 abarwayi ba maraliya bari 25,526 naho muri uyu mwaka wa 2023 bakaba ari ibihumbi 5,105, biteganyijwe ko iyi gahunda yatangiye taliki ya 27/09/2023 ikazasozwa taliki ya 19/10/2023 bigakorwa mu ngo ibihumbi 97,911.

Abatera imiti bavuga ko bakigorwa n’abatuye mu gice cyo mu mijyi
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza avuga gutera imiti yica imibu itera maraliya bikorwa kandi bitanga umusaruro

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza