Nyanza: G.S Mater Dei yirukanye abanyeshuri barenga 50

Ishuri rya Mater Dei riherereye mu karere ka Nyanza ryohereje abanyeshuri barenga 50 iwabo umunsi umwe, bose barara muri dortoir imwe.
Ku wa 21 Ukwakira 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Mater Dei riherereye mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryohereje umunsi umwe abanyeshuri barenga 50 iwabo, bazira guhishira mugenzi wabo warwanye.
Abahaye amakuru UMUSEKE ubwo bazaga gutega imodoka muri gare ya Nyanza, bavuze ko hari umunyeshuri waje kwiga muri ririya shuri ari mushya wakubiswe n’undi munyeshuri ubwo bari muri dortoir, mu rwego rwo kumunnyuzura noneho ntiyamumenya.
Yahise ajya kubibwira ubuyobozi bw’ishuri ariko avuga ko atamuzi.
Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwatangiye kubaza abanyeshuri bose barara muri iyo dortoir umwe kuri umwe, babaza uwakubise undi bose bararucira bararumira, bavuga ko uwakubise batamuzi maze ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwirukana abo banyeshuri bose.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko abo banyeshuri boherejwe iwabo koko.
Yagize ati“Yego boherejwe iwabo abana bakubise undi ariko banga kuvuga uwamukubise nyirizina.”
Uriya muyobozi ntiyasobanuye byinshi kuri iki kibazo gusa yemeje ko bariya banyeshuri nibagaruka aribwo bazamenya byinshi.
Amakuru UMUSEKE wamenye nuko ababyeyi b’uwakubiswe bihutiye kuza kumucyura.
Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi bwa ririya shuri rinasanzwe ari irya Kiliziya Gatolika ntibyadushobokera.
Amakuru avuga ko bariya banyeshuri boherejwe iwabo ngo bajye kwitekerezaho ariko ntibabwirwa igihe bazagarukira, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko bazagaruka kuwa mbere taliki ya 23 Ukwakira 2023.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza