Nyanza: Imvura y’amahindu yasakambuye inyubako

Umuyaga wahushye mu mvura yaguye mu Ntara y’Amajyepfo wasakambuye inzu z’abaturage, amashuri n’insengero mu Karere ka Nyanza.

 

Mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza imvura yaguye ku mugoroba wa taliki 14 Ukwakira, 2023 umuyaga wasakambuye inzu z’abaturage, amashuri n’insengero.

 

Umurenge wa Mukingo ni wo uza mbere ku baturage basenyewe n’ibizi.

 

Ubuyobozi bwawo buvuga ko hafi utugari twose ibiza byagezemo, bityo bakibarura ibyangiritse byose batari babona imibare.

 

Amakuru UMUSEKE wahawe n’abatuye muri uriya Murenge, bavuze ko abaturage 40 inzu zabo ibisenge byavuyeho kubera umuyaga wari muri iriya mvura.

- Advertisement -

 

Si ibyo gusa, ishuri ribanza rya Mwanabiri ibyumba bitatu, ibisenge byabyo byagurutse, naho urusengero rw’Abadventiste b’umunsi wa Karindwi ruri i Mwanabiri na rwo igisenge kiraguruka.

 

Amapoto y’insinga z’amashanyarazi abiri yarandutse bituma muri kariya gace umuriro ubura.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Ange Kayigyi avuga ko ibyangiritse bikibarurwa, ariko abo baturage ibisenge by’inzu zabo byagurutse babasabye gucumbika mu baturanyi ku buryo ntawabuze aho arara.

 

Mu yindi Mirenge, abaturage baho bahaye UMUSEKE ko muri Muyira, mu rwunge rw’amashuri rwa Bugina hagurutse igisenge igipande kimwe cy’ibiro bikoreramo umubaruramari w’ikigo, naho inzu ebyiri z’abaturage ibisenge biraguka.

 

Mu murenge wa Kigoma habaruwe imiryango itandatu ibisenge by’inzu zabo byagurutse.

 

No mu murenge wa Busasamana hari imiryango inzu zabo zasakambutse kubera umuyaga wari mu mvura yaguye.

Abaturage bagiye gucumbika ku baturanyi
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza