UPDATE: U Rwanda rwohereje Minisitiri Biruta mu nama irimo Perezida Tshisekedi

UPDATE: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ni we wahagarariye u Rwanda mu nama y’i Brazzaville yiga ku kurengera ibidukikije by’umwihariko amashyamba yo mu kibaya cya Congo.

Byari byavuzwe ko Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), batumiwe muri iyi nama yayobowe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso.

Iyi nama byavugwaga ko ishobora kuba akaryo, Perezida Paul Kagame na Perezida Tshisekedi bakaganira ku mubano w’ibihugu byabo.

Amafoto agaragaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ari we witabiriye iyi nama.

Abandi bakuru b’ibihugu barimo Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, na Perezida Felix Tshisekedi bitabiriye iyi nama.

 

INKURU YABANJE: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi, batumiwe na mugenzi wabo   wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mu nama ibera mu mujyi wa Brazzaville.

Ni inama yiga  ku rusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba iri kubera mu kigo cy’Inama Mpuzamahanga cya Kintélé yatangiye guhera ku wa 26 – 28 Ukwakira, 2023.

- Advertisement -

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko usibye Perezida Kagame na Tshisekedi, na Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, n’abandi Bakuru b’Ibihugu 10 batumiwe, kimwe n’abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga n’abandi barenga 3000.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, cyemeje ko William Ruto yamaze kugera muri Congo Brazzavile muri iyi nama yitabirwa n’ibihugu 37.

Muri iyi nama harashyirwa ibuye fatizo ahazubakwa ikigo cyo kubungabunga uruzi rwa Amazon (Amerika), uruzi rwa Congo (Afurika), n’urwa Bornéo-Mekong , (Asia), ahabarizwa urusobe rw’ibinyabuzima hafi ku kigero cya 80% ku Isi muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Imyanzuro ifatirwa muri iyi nama ikazasuzumwa kandi mu nama mpuzamahanga yiga ku ihindagurika ry’ibihe  ya COP28 izaba mu mpera z’ukwezi ku Ugushyingo uyu mwaka i Dubai.

Perezida Evariste Ndayishimiye na we yitabiriye iyi nama
Perezida Felix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru bageze i Brazzaville

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW