Perezida Kagame yitabiriye inama muri Arabie Saoudite – AMAFOTO

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro bitangaza ko Perezida Paul Kagame ari i Riyadh muri Arabie Saoudite mu nama mpuzamahanga.

Ni inama yiga ku ishoramari  yiswe Future Investiment Iniative.

Akigerayo, umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Abdulrahman bin Abdulaziz, Guverineri wungirije wa Riyadh.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira, izageza ku wa 26 Ukwakira. Izibanda kurebera hamwe uko ibihugu byakemura ibibazo isi igenda ihura na byo.

Ni inama biteganyijwe ko izitabirwa n’Igikomangoma akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite, Mohamed bin Salman.

Mu bandi bayobozi bazitabira kandi harimo Perezida William Ruto wa Kenya, Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo n’abandi.

AMAFOTO @Village Urugwiro

UMUSEKE.RW

- Advertisement -