Police yafatiranye Kiyovu mu bibazo yifitiye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Police FC, yungukiye mu bibazo bya Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, witabirwa n’abafana mbarwa ku mpande zombi.

Umutoza Mashami Vincent, yari yakoze impinduka mu bakinnyi baheruka kubanzamo ku mukino batsinze AS Kigali. Yari yazanye Ndahiro ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi, wari wasimbuye Rutanga Eric.

Uw’Urucaca we, yari yazanye Iracyadukunda Eric ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso, wari wasimbuye Hakizimana Félicien.

Ku munota wa 15 gusa, ikipe iterwa inkunga na Polisi y’u Rwanda, yari imaze kubona igitego cyatsinzwe na Mugisha Didier kuri penaliti yari ikorewe Bigirimana Abedi.

Gusa Urucaca ntirwacitse intege, kuko rwahise rukora ibishoboka byose ngo rubashe kwishyura iki gitego rwari rutsinzwe hakiri kare.

Iyi kipe yo ku Mumena, yahise ihitamo gukoresha uruhande rw’iburyo rwariho Richard Kilongozi ndetse biranayihira kuko yagaruye imipira myinshi mu rubuga rwa Police FC ariko igasanga Mugunga na Djuma bari kure.

Ku munota wa 39 w’umukino, Kiyovu yabonye penaliti ku mupira wari uhinduwe na Kilongozi maze Ndizeye Samuel arawukora.

Nizeyimana Djuma yahise ayitsinda neza, bituma umukino umera nk’usubiye ibubisi.

- Advertisement -

Gusa byongeye kuba ku Rucaca, ku munota wa 45 ubwo Hakizimana Muhadjiri yatsindiraga igitego ikipe y’Abashinzwe Umutekano, ku mupira mwiza yari ahawe na Mugenzi Bienvenu ku burangare bwa ba myugariro ba Kiyovu Sports barimo Ndizeye Eric na Guy Kazindu.

Igice cya Mbere cyarangiye bitameze neza kuri Kiyovu Sports kuko yari yatsinzwe ibitego 2-1.

Igice cya Kabiri kigitangira, umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yahise akora impinduka akuramo Niyonzima Olivier wari wakomeretse, asimburwa na Tansele wasabwaga gutanga byinshi.

Kiyovu itabaye nziza uyu munsi mu bwugarizi bwa yo, yongeye gutsindwa igitego cya Gatatu ku munota wa 60 cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu, maze ibintu bikomeza kuba bibi ku kipe yo ku Mumena.

Urucaca rutishimiye imisifurire ya Umutoni Aline, rwashoboraga kubona indi penaliti ku munota wa 83 ku mupira wakozwe na Ndizeye Samuel ariko umusifuzi avuga nta cyabaye.

Police FC yakomeje gucunga ibitego bya yo, umukino urangira yegukanye intsinzi ku bitego 3-1. Aya manota atatu yatumye iyi kipe y’Abashinzwe umuteka, ihita ifata umwanya wa Kane n’amanota 13 mu mikino irindwi imaze gukina, mu gihe Kiyovu yagiye ku mwanya wa Gatanu n’amanota 12 mu mikino umunani imaze gukina.

Imwe mu yindi mikino iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, ni uzahuza Rayon Sports na Sunrise FC kuri Kigali Pelé Stadium, Marines FC vs Gasogi United, Mukura vs Bugesera FC, Muhazi United na Musanze FC.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Police FC XI: Rukundo Onesime, Shami Carmot, Ndahiro, Ndizeye Samuel, Kwitonda Ally, Ngabonziza Pacifique, Bigirimana Abedi, Nshuti Savio Dominique, Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjiri.

Kiyovu Sports XI: Nzeyurwanda Djihadi, Ndizeye Eric, Guy Kazindu, Iracyadukunda Eric, Nizigiyimaja Karim, Shelif Bayo, Mugiraneza Frodouard, Nizeyimana Djuma, Niyonzima Olivier, Mugunga Yves, Richard Kilongozi.

Abakinnyi Police FC yabanjemo
Ntiwari umunsi mwiza ku kipe yo ku Mumena
Nizeyimana Djuma yatsindiye ikipe ye igitego cya penaliti
Igitego cya Mbere cyagiyemo ku munota wa 15
Mugisha Didier ni we utera penaliti za Police FC
Muhadjiri yafashije ikipe ye
Ndizeye Eric yagize umukino mubi
Richard Kilongozi yatanze ibye byose ariko biranga
Bombi batsindiye Police FC
Bigirimana Abedi yagize umukino mwiza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW