Rayon y’Abagore yaguze abakinnyi batatu barimo Ka-Boy

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere yo guhura na AS Kigali Women Football Club, ikipe ya Rayon Sports Women Football, yongereye imbaraga mu busatirizi no mu bwugarizi bwa yo, igura abakinnyi batatu barimo uzwi nka Ka-Boy wakiniraga Inyemera WFC y’i Gicumbi.

Ikipe ya Rayon Sports WFC, yazamutse uyu mwaka iva mu Cyiciro cya Kabiri iza mu Cya Mbere ndetse inagura abakinnyi bakomeye muri ruhago y’Abagore mu Rwanda.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Ltd, yaguze abakinnyi barimo Kalimba Alice, Itangishaka Claudine, Mukeshimana Dorothée, Sifa, Jeannette n’abandi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko Rayon Sports WFC yamaze kongeramo abakinnyi bandi b’abanyamahanga barimo Umurundikazi, Keza Angelique ukina mu mutima w’ubwugarizi, Umunya-Malawi, Mary Chavinga na Ka-Boy wavuye mu Inyemera WFC yo mu Karere ka Gicumbi.

Chavinga wakiniraga Nyasa Big Bullets y’iwabo, yatsinze ibitego 49 muri shampiyona. Keza takiniraga Buja Queen WFC y’iwabo i Burundi.

Uretse Ka-Boy umaze igihe akora imyitozo muri iyi kipe, Mary na Keza byitezwe ko nta gihundutse kuri uyu wa Kane bagomba kurara bageze mu Rwanda ndetse bakazakina umukino wa AS Kigali.

Biteganyijwe ko iyi kipe yo mu Nzove, izakira AS Kigali WFC ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023 mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona.

Keza Angelique (12) ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW