Byagenze gute ngo Kazungu yice abantu 14 atarafatwa?

Kazungu Denis w’imyaka 34 y’amavuko, yagarutsweho cyane by’umwihariko mu itangazamakuru, nyuma yo kwiyemerera ko yishe abantu 14 barimo abo avuga ko yatetse mu isafuriya.

Uyu mugabo yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Mu kiganiro Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi baheruka kugirana n’itangazamakuru kuwa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, RIB yabajijwe niba hatarabaye uburangare mu gukumira icyaha kugeza ubwo uyu mugabo yica abantu 14.

Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga, yavuze ko abakora ibyaha baba bafite amayeri menshi.

Ati “Inshingano ya mbere dufite yaba RIB na Polisi ni ugukumira ibyaha, iteka iyo habayeho icyaha, haba habaye icyuho. Ariko niko bimeze muri sosiyete ntabwo wafunga ibyuho byose kuko abakora ibyaha ni abantu baba bafite ubushishozi kugira ngo bashobore gukora ibyaha badafashwe.”

Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko Kazungu mbere y’uko atangira gukora ibyaha akurikiranyweho, yabanje kubitegura ari na yo mpamvu RIB yaba yaratinze kubitahura.

Ati “Yabayeho mu buzima busanzwe n’abandi bose kugeza igihe atangiriye umushinga we wo kwica abantu, akabakuraho telefoni, amafaranga, arabipanga, ajya gushaka inzu ahantu hawenyine, hakikijwe n’imirima idafite abaturage, akora ibyo mwabonye yakoze.”

Col. (Rtd)  Ruhunga yemera ko koko habayeho uburangare gusa yizeza abanyarwanda ko umutekano uhari.

- Advertisement -

Ati “Hatabayeho uburangare na buke ku nzego zose, nta cyaha cyaba. Kazungu yatoranyije abantu yica, yabigambiriye, azi ko ari abantu badafite ubakurikirana. Bariya bantu bose nta muntu n’umwe wigeze aza gutanga ikirego ko yabuze umuntu.

Ntabwo ibyo bidukuraho ikimwaro kuko ntabwo dushinzwe kurinda abantu bataha aho baba gusa turinda abanyarwanda bose, niyo mpamvu byageze aho agafatwa. Umutekano mu Rwanda urarinzwe, ibyaha birakumirwa cyane.”

Kuwa 27 Nzeri 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko atangira kuburana  mu mizi.

Kazungu aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison MUTABAZI yabwiye UMUSEKE ko Kazungu atatanze ikirego kijuririra gufungwa by’agateganyo, gusa ngo urukiko ntiruragena itariki azaburana mu mizi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW