Kapiteni w’ikipe ya Muhazi United yo mu Ntara y’i Burasirazuba, Ndikumana Roméo uzwi nka Roumy, agiye kujya mu igeragezwa mu gihugu cya Maroc.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko, yageze muri Muhazi United mu mikino yo kwishyura y’umwaka ushize w’imikino.
Nyuma yo gufasha ikipe ye kuguma mu Cyiciro cya Mbere, Ndikumana Roméo yabengutswe n’ikipe ya UTS Union Touarga Sport Rabat ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc.
Uyu musore ukina aca ku mpande mu gice cy’ubusatirizi, biteganyijwe ko azerekeza muri Maroc ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023. Azamara ibyumweru bibiri muri iri geregezwa.
Mu gihe Roumy yazitwara neza muri iri geregezwa, yazahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri ariko ikipe ye ya Muhazi United ikazabigiramo uruhare kuko akiyifitiye amasezerano.
Ndikumana yakiniye amakipe y’Igihugu y’u Burundi mu byiciro byose by’abakiri bato ndetse n’inkuru ya CHAN.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW