Isasu ryarasiwe muri Congo ryakomerekeje umuturage w’i Rubavu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ahagana saa 12:00z’amanywa mu Karere ka Rubavu haguye isasu rivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rigakomeretsa umuturage.

Itangazo rivuga ko uyu muturage ari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

U Rwanda ruvuga ko ari isasu ryaturutse ku bushyamirane bukomeje hagati y’imitwe yitwaje intwaro ifashwa na Leta ya Congo irimo na FDLR.

Ni mu gihe kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 imirwano yabereye hafi y’u Rwanda nk’uko iri tangazo ribivuga.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza kurinda ikirere n’imipaka yo ku butaka ikumira abashaka kuyivogera mu rwego rwo kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’Abaturarwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW