Ruhango: Abaturage barashimira ubuyobozi imikoranire myiza ireshya abashoramari

Abaturage bo mu murenge wa Kinihira barashimira ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ku mikoranire myiza ireshya abashoramari nyuma yo kubakirwa amateme bari bakeneye.

Ibi byagarutsweho ubwo hatahwagwa amateme atandukanye yubatswe mu murenge wa Kinihira w’akarere ka Ruhango ku bufatanye bw’akarere ka Ruhango n’umufatanyabikorwa ABALINE Ltd.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Kinihira witwa MUTETERI Violette yavuze  ko ashimira ubuyobozi kuba bamaze kubaka amateme  yo ku muhanda Muyunzwe, Karambo, Gasiza, dore ko uyu muhanda utari ukiri nyabagendwa kuko amateme yari yarangiritse

Yagize ati “Ubu ubuhahirane n’indi mirenge ndetse n’akarere ka Karongi gahana imbibi n’umurenge wa Kinihira bihagaze neza kubera aya mateme twubakiwe.”

NTAWUSIGIRYAYO Jean Pierre na we yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’akarere kacu bwatwoherereje umufatanyabikorwa ABALINE Ltd wadufashije mu kongera no gusigasira ibikorwa remezo, harimo amateme yagiye yubakwa harimo ikiraro cya Nyakambu gihuza utugari twa Rukina na Muyunzwe.”

DUSABUMUKIZA Janvier umuyobozi wa Kompanyi ABALINE Ltd, ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bworohereza abafatanyabikorwa gukorera ibikorwa byabo mu Karere.

Yagize ati “Niyemeje gufasha ubuyobozi kuko kubaka no gusana ibikorwa remezo ari byo soko y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Umuyobozi bw’akarere ka Ruhango  HABARUREMA Valens, ashimira abafatanyabikorwa bose bakorera mu Karere ku musanzu wabo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Yagize ati “Nk’ubuyobozi bw’akarere twiyemeje gushyira serivisi nziza kandi inoze imbere y’umuturage yaba utuye mu Karere, abagasura ndetse n’abo bafatanyabikorwa barimo.”

- Advertisement -

Mayor HABARUREMA Valens yijeje abaturage hirya no hino mu Karere ko ubuyobozi bukomeje kugenzura ko hari ikibazo cyaba kikibangamiye imibereho myiza y’abaturage kugira ngo gihite gikemurwa, asaba kandi abaturage kuba aba mbere mu kubungabunga ibikorwaremezo biba byabegerejwe kuko ari bo ba mbere bigirira umumaro.

Amateme yose hamwe yubatswe ni 13, harimo irihuza umudugudu wa Dusenyi na Kabacuzi mu kagari ka Rukina, hubatswe iteme rihuza utugari twa Rukina na Muyunzwe ryanatezaga imbogamizi kuburyo iyo hagwaga imvura nyinshi abana batabonaga uko bajya ku ishuri, hubatswe kandi iteme rihuza uturere twa Ruhango,Karongi na Nyamagabe n’ayandi mateme.

Umuhanzi Eric Senderi yafashije abatuye mu Ruhango gususuruka

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango