Rusizi: Abatuye Akagari kibasiwe n’imperi zo mu buriri baratabaza

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ibiheri byibasiye abatuye Akagari ka Kubuza

Abaturage bo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi bavuga ko barembejwe n’imperi zo mu buriri kuko baheruka gutora agatotsi mbere y’icyorezo cya COVID-19, ubu bamwe bataye ingo zabo bajya gusembera kubera kubura umuti wo kuzica.

Mukantagara Phibronie wo mu Kagari ka Kizura avuga ko ibiheri byamwirukanye mu nzu akaba yaragiye gusembera.

Ati ” Ibiheri byaranyishe n’ukubura aho mpungira kuko n’imiti baduterera ibyongera ubukana aho kubyica.”

Nyirahabimana Cansilda nawe ati ” Ibiheri byaraturembeje ntabwo turyama n’abana nti baryama iyo imvura itaguye turara hanze, mu ngo soze twaroranyije icyifuzo cy’uko badushakira umuti ubyica”.

Aba baturage bavuga ko ibi biheri byibasiye ingo zose z’aka Kagari ku buryo n’iyo umuntu ahagaze mu bandi ibiheri biba bimutondagira ku myenda.

Bavuga ko baheruka umuti ubyica muri 2020 ariko nawo ngo wabaye nk’ubyongerera ubukana kuko byiyongereye ku bwinshi.

Anne Marie Dukuzumuremyi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yabwiye umunyamakuru w’UMUSEKE kujya kubwira abaturage bakanoza isuku.

Ati “Ntacyo nzi, ubwo nzashaka amakuru kuri cyo, gusa ibiheri ni umwanda mwababwira bakanoza isuku nk’uko tudahwema kubibakangurira.”

Mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Rusizi haracyagaragara umwanda ukabije bikaba ariyo ntandaro y’ibyo biheri bizengereje abaturage.

- Advertisement -

Ni mu gihe muri Nyakanga 2023 Akarere ka Rusizi kahize utundi turere mu marushanwa ya Polisi y’u Rwanda yo kwimakaza isuku, umutekano kurwanya n’igwingira!.

Ibiheri byibasiye abatuye Akagari ka Kizura

 

MUHIRE DONATIEN 

UMUSEKE.RW i Rusizi