Rusizi: Umuturage utishoboye yubakiwe inzu ifite agaciro ka miliyoni 13

Mu mudugudu wa Murangi mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe, Kompanyi y’ubwubatsi ya NPD yahaye umuturage utishoboye nzu witwa Uwambayikirezi Jean d’Arc ifite agaciro ka Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muturage wari urwarije umwana mu bitaro bya Gihundwe, umwe mu bana be witwa Mpinganzima Jeannette yabwiye UMUSEKE bishimye ku buryo budasanzwe.

Ati “Mwakoze igikorwa cy’ubutwari turabashimiye tubikuye ku ndiba z’imitima yacu n’ubwo mama arwaje atabashije kigerahano arishimye”.

NPD ni kompanyi yubaka imihanda, Ibiraro,Amashanyarazi ndetse no gukora ibikoresho byubaka umuhanda. Yatangiye mu 1996.

Igira umwihariko w’uko mu nyungu yabonye igira ibyo igenera abaturage mu iterambere ryabo aribyo bise ibikorwa bigarukira Umuturage.

Muribyo harimo kubakira abatishoboye gutanga MUSA, kubaka ibikorwaremezo birimo ibibuga by’imyigaduro bitewe na ho bikenewe gufata mu mugongo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’ibindi.

Bahire Brave Christ wari uhagarariye NPD yavuze ko bafite umuco wo kwita ku mibereho n’iterambere ry’abaturage.

Ati ” N’ubwo turi abacuruzi dufite umuco w’uko aho tugiye kukorera tuhasiga ibikorwa bigarukira umuturage, ni muri urwo rwego twubakiye uyu muturage iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 13.”

Uyu muturage utishoboye yahawe iyi nzu ubwo muri ako kagari hatahwaga umihanda wa kaburimbo wubatswe mu gihe cy’umwaka umwe wubakwaga na kompanyi y’ubwubatsi ya NPD ureshya n’ibirometero 5700.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yashimiye NPD ku gikorwa cyiza yakoreye umuturage wo muri uyu murenge,yanasabye uyu muryango kubungabunga iyi nzu bahawe.

Ati” Byose bikomoka ku miyoborere myiza,turashimira NPD ,uyu muryango uhawe inzu turawusaba  uyu muryago kubugabunga iki gikorwa”.

Inzu yubakiwe umuturage itishoboye
Iyi nzu ifite ubwiherero n’ubwogerobu mu nzu

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Kayonza