Rwanda: Umusore yiyahuriye muri kasho

Umusore wo mu karere ka Nyanza, birakekwa ko yiyahuriye mu kasho ubwo yahagezwaga akekwaho ubujura.

UMUSEKE wamenye ko byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, mu murenge wa Ntyazo, akagari ka Bugali, mu mudugudu wa Kabusheja.

Amakuru avuga ko ku saa yine z’ijoro (22h00) ku wa Gatandatu, kasho ya Ntyazo yakiriye umufungwa witwa NIYOMUGABO Laurent w’imyaka 20, wakekwagaho icyaha cy’ubujura.

Bigeze mu gihe cya saa saba z’ijoro (01h15 a.m) ngo nibwo yiyahuriye muri kasho akoresheje umugozi w’ipantalo yaciye, awuzirika kuri grillage y’idirishya ahita apfa.

UMUSEKE wagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, avuga ko amakuru yayatanga ari uko Umunyamakuru amusanze aho byabereye.

Twanagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB atubwira ko akibishakaho amakuru.

Ubwo twamenyaga amakuru, umurambo wari ukiri aho uriya musore yapfiriye.

UMUSEKE.RW