Rwatubyaye ashobora gutandukana na Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul, yasabye iyi kipe ko batandukana akajya gushaka akazi mu yindi kipe.

Ubwo yazaga muri Murera, Rwatubyaye yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Amakuru avuga ko ashobora kuba yarahawe miliyoni 20 Frw zo gusinya amasezerano (recruitment) ndetse akaba ari mu bahembwa neza muri iyi kipe.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu myugariro yamaze gusaba ubuyobozi bw’ikipe ye, kumwemerera bakazatandukana mu kwezi kwa Mutarama 2024 akajya gushaka akazi ahandi.

Ibi biriyongera ku musaruro nkene w’ikipe, aho ndetse bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batanatinya kuvuga ko hari bamwe mu bakinnyi batakitangira ikipe uko bikwiye.

Rwatubyaye yasabye Rayon Sports ko batandukana
Rwatubyaye Abdoul asanzwe ahamagarwa mu Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW