Shampiyona y’u Rwanda yungutse undi mufatanyabikorwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

N’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro, shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo, yamaze kumvikana n’umufatanyabikorwa witwa Gorilla-Games.

Kuva Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryashyiraho icyitwa League, abayiyobora barangajwe imbere na Hadji Mudaheranwa Yussouf, bahise batangira gushaka abafatanyabikorwa batandukanye.

Amakuru meza kugeza ubu ahari, avuga ko Ubuyobozi bwa League, bwamaze kumvikana n’Ikompanyi ikora ibijyanye n’imikino y’Amahirwe (Betting), ya Gorilla-Games, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano.

Amakuru aherutswe kwemezwa n’Umuyobozi wa League, Hadji Mudaheranwa Yussouf, avuga ko iyi Kompanyi yemeye kujya ihemba umukinnyi mwiza w’ukwezi ibihumbi 500 Frw, umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse n’umusifuzi mwiza w’umwaka.

Uyu mufatanyabikorwa azaba yiyongereye ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, cyamaze kwemererwa kujya cyerekana shampiyona y’u Rwanda.

Abayobozi ba League y’u Rwanda, bavuga ko baticaye ubusa kuko ikibaraje ishinga ari ukuzamurira amakipe ubushobozi mu bijyanye n’amikoro.

Umukinnyi mwiza w’ukwezi n’umwiza w’umwaka azajya ahembwa na Gorilla-Games
N’umusifuzi mwiza azajya ahembwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW