Ubugenzacyaha bwatumije Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza nyuma yo gukora ubusesenguzi ku cyemezo cy’urukiko rukuru kuri Prince Kid, akumvikana yikoma Miss Jolly ndetse n’uwo nyampinga akavuga ko hari inyamaswa n’abagambanyi biyunze n’abahohotera abakobwa, yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.

Ibaruwa UMUSEKE wabonye yanditswe n’Umugenzacyaha Steven Rukotana, yatumiraga Nkundineza “ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, ku itariki ya 16 Ukwakira 2023, saa tatu za mugitondo.”

Umugenzacyaha ntiyashimye kubwira Nkundineza icyo amuhamagariye, gusa bije nyuma y’icicikana ry’amashusho uyu munyamakuru ari gusesengura ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru ruherutse gukatira Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu.

Muri ubwo busesenguzi bwe yavuzemo amazina y’abakomeye ngo bakoresheje iyo bwabaga kugira ngo Prince Kid afungwe.

Yagaragaje ko Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 ari mu bahirimbanye kurusha abandi kugira ngo Prince Kid atabwe muri yombi kuko ngo ari umwe mu batanze ikirego.

Ubwo ku wa 13 Ukwakira 2023 ruriya Rukiko Rukuru rwahamyaga Prince Kid icyaha cyo gusambanya ku gahato no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Nkundineza yumvikanye avuga ko Miss Jolly agaritse Prince Kid abandi bati “akiziritse ku muhoro gashirwa kawuciye.”

Nkundineza yagize ati ” Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? urumva umeze ute ? ugiye kunywa Hennessy? ugiye kunywa amarula? ugiye gukora party? ikintu cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti enjoy!, uramugaritse nta kundi, Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo.”

Nkundineza avuga ko kuvuga kuri Miss Jolly muri uru rubanza ari uko ari nk’urufunguzo rwarwo kuko ngo ari we watanze ikirego nk’uko ngo byavuzwe n’umucamanza.

- Advertisement -

Ati “Rero kuba yavugwa muri reportage nta kidasanzwe kirimo”

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yisunze urubuga rwa X, asaba abakobwa n’abagore kudatinya amagambo n’ibikangisho by’abababwira nabi babahora ko baharaniye uburenganzira bwabo, bakagaragaza ibyaha bakorewe.

Yavuze ko bibabaje kubona hari abakoresha amazina y’abandi basebanya, bagamije gukanga cyangwa gucecekesha abakorewe ihohoterwa.

Yagize ati ” Birababaje cyane kubona bamwe mu bagambanyi, inyamaswa n’abakoze ihohoterwa bihuza ngo bacecekeshe abakobwa bakiri bato baharanira uburenganzira bwabo.”

“Wowe wakorewe icyaha, ibi byageragejwe inshuro nyinshi kandi bizakomeza kubaho, ariko turakumva kandi turi kumwe nawe. Komeza ube intwari, ukomere ushikame, abo bagukanga ntacyo bazagutwara ( Ziramoka ntiziryana).”

Aha yagize ati “Ku bantu bose bakoze ihohoterwa, ndabamenyeshaka ko tutazatinya kuraswa isasu rimwe cyangwa abiri niba dushaka ko igisekuru cy’abagore ba nyuma yacu babaho batekanye. Ubutabera nibuganze.”

Mutesi Jolly avuze ibi muri iki gihe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube hari abari gukoresha amazina y’abakobwa bamwe bavuga ko bari mu batanze ubuhamya bushinja Prince Kid wakatiwe imyaka itanu y’igifungo.

Hari abamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko uyu munyamakuru yatabwa muri yombi bavuga ko aharabika Miss Jolly no kumutera ubwoba.

Nkundineza avuga ko abo bose yababonye kandi adatewe ubwoba n’ibibi bamwifuriza ko yizeye ko RIB inyurwa n’ibisobanuro bye, kandi ko nava ku Kimihurura abimenyesha abakurikira ibiganiro bye.

Muri Gashyantare 2023, hasohotse amakuru ko Nkundineza yabuze aza kuboneka nyuma y’iminsi ine, icyo gihe yaje gushyira mu majwi zimwe mu nzego z’umutekano kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Jean Paul Nkundineza yahamagajwe na RIB

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW